RFL
Kigali

TMC (Dream Boyz) wizihiza isabukuru y’imyaka 28 yatangaje ibyo yishimira kurusha ibindi mu buzima bwe

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/09/2016 14:36
4


Kuri iki cyumweru tariki 25 Nzeri 2016, umuhanzi Mujyanama Claude uzwi nka TMC wo mu itsinda rya Dream Boyz arizihiza isabukuru y’imyaka 28 amaze abonye izuba. Uyu muhanzi uvuga ko hari byinshi yishimira ku myaka ye 28 y'amavuko yatangarije Inyarwanda.com ibintu bine yishimira kurusha ibindi.



TMC aganira n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com yatangaje ko ikintu cya mbere yishimira ari ukuba yaragiriwe ubuntu bwo kuba umwe mu bamenye ko Yesu yicaye ku ntebe y'imbabazi ndetse akaba ari umwe mu ba kirisitu bemera ko habaho Imana imwe rukumbi, ndetse akemera ko yacunguwe na Yesu Kirisitu witangiye abantu ngo abacungure.

Icya kabiri TMC yishimira ni intambwe umuziki nyarwanda umaze kugeraho ndetse anishimira ko nubwo yize Kaminuza kuri ubu umuziki ariwo umutunze kandi neza. Mu kiganiro na TMC yagize ati” Ikindi nishimira ni aho umuziki nyarwanda ugeze ndetse bamwe mu bawukora ukaba udutunze.”

tmcMujyanama Claude uzwi nka TMC arizihiza isabukuru ye y'amavuko

Icya gatatu TMC yishimira ni intambwe u Rwanda rumaze gutera uhereye nyuma ya Jenoside. Ati” Aho u Rwanda rugeze uhereye nyuma ya Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994 ni intambwe ishimishije, nta munyarwanda utakwishimira iyi ntambwe kereka uwakwijijisha kandi nawe yaba abona ukuri, gusa igishimishije kurushaho ni uko mbasha kubona icyizere ko icyerekezo turimo ari cyiza cyane.”

Mujyanama Claude uzwi nka TMC akaba umuhanzi ukomeye mu itsinda rya Dream Boyz yishimira kandi kuba yarungutse inshuti nyinshi  kandi nziza abikesha akazi ke ka buri munsi ka muzika, yanatangaje ko kuri ubu ariko kazi kamutunze we na mugenzi we baririmbana.

Incamake z’amateka ya TMC

Mujyanama Claude uzwi nka TMC ni umwe mu basore babiri bagize itsinda rya Dream boys. TMC akaba yarabonye izuba taliki ya 25 Nzeli 1988 na we avukira Uvila muri Congo. Yaje kuza mu Rwanda nyuma ya 1994 atangira amashuli ye abanza kuri Ecole Primaire de Kicukiro akomereza ayisumbuye kuri Ecole Secondaire de Kicukiro yaje guhinduka E.T.O Kicukiro.

TMC yaje kujya kwiga muri GSOB (Group Scolaire Officiel de Butare) mu ishami ry’imibare n’ubugenge ari naho yarangirije amashuri yisumbuye, naho Kaminuza ayiga muri KIST. Kimwe na mugenzi we Platini baririmbana, TMC na we yabanje kuririmba muri korari ayivamo ajya kwiririmbira ku giti cye.

tmc

TMC ni umwe mu bahanzi bazwiho guhora bisekera kenshi ni gake wamubona yarakaye

Mu mwaka wa 2007, TMC arangije amashuli yisumbuye ni bwo yakoze indirimbo ya mbere ayikorerwa na BZB The Brain ayikorera muri The Future Production ariko iki gihe yaririmbaga injyana ya Hip hop. Muri 2008, Platini akirangiza amashuli yisumbuye yahuye na TMC bari bariganye i Butare mu mashuli yisumbuye ndetse bakaba bari banaturanye ibyo bikaba byaratumye bakora itsinda baryita "Dream Boys" kugeza n'uyu munsi ni ko ryitwa.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO NSHYA BYA DREAM BOYZ 'WENDA AZAZA "






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • me7 years ago
    wowuuuuuu ngukunda kubi Imana ikomeze kubana nawe gusa mu kuririmba muribanza mukanikurikira muri indatwa koko!!!!!!
  • claire 7 years ago
    Nanjye ndabemera kbsa mukomereze aho
  • fina7 years ago
    Mana yajye iyindirimbo inteye agahinda pe gusa twe twatawe tukiri bato ntibyoroshye kubabarira
  • florah7 years ago
    TMC ndagukunda icyampa nkazakubona nukuri nkunda ukuntu uhorana akanyamuneza kumaso unezerewe kndi wowe na plantin mbakundirako mutajya muribiriya byokwihindura ngomurabastar mugakoresha imisatsa cg mukambara nkingegera muriyubaha pe kndi imana izabakomeza





Inyarwanda BACKGROUND