RFL
Kigali

TIGO yampisemo kubera ubushobozi na swag bansanganye-Mc P Wamamaye(AMAFOTO)

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:1/10/2014 12:36
0


Kamatari Ally, wamenyekanye cyane nk’umunyamakuru mu biganiro by’imyidagaduro n’urubyiruko kuri radio Contact FM ku mazina atandukanye nka Mc P, Wamamaye nandi menshi yiyita kuri ubu arimo aragaragara ku byapa bishya byamamaza serivise nshya za Tigo hirya no hino mu gihugu.



Mc P agaragaye ku byapa byamamaza TIGO, nyuma y’uko hari hashize imyaka igera kuri 6 nabwo agaragaye nk’umukinnyi w’ibanze mu mashusho yamamaza ikinyobwa cya PRIMUS(2009-2010). Mbere yaho gato nabwo mu bwana bwe ijwi rye ndetse n’amafoto akaba yaragiye yifashishwa, iyamamaye ikaba ari ifoto yakoreshwaga muri gahunda z’abana babaga batangiye ibiruhuko binini.

Mc

Mc P Wamamaye asanga igihe kigeze ngo n'abanyamakuru bifashishwe mu kwamamariza amakompanyi atandukanye

Uyu munyamakuru avuga ko yishimiye cyane kuba Tigo yaramutoranyije ikamwifashisha mu kwamamaza izi servise zayo nshya nyuma y’imyaka isaga 6 yari ishize agaragaye yamamaza PRIMUS, ndetse akaba asanga atari ku bw’impanuka ahubwo yarabiharaniye dore ko ahamya ko aho izina rye n’ibikorwa amaze gukora bigeze, kongeraho uko agaragara ibyo yita swag bimuha amahirwe yo kuba umwe mu bashobora kwifashishwa mu bikorwa bitandukanye byo kwamamaza.

ma

Nk’uko yabidutangarije Mc P akaba yari amaze igihe aharanira kugera kuri ibi nyuma y'uko yinjiye mu mwuga w'itangazamakuru agasanga abanyamakuru ntibakunze gukoreshwa n'ibigo bikomeye mu kwamamaza mu gihe nyamara nabo bafite abantu benshi baba babakunda banabakurikirana kimwe nk'abahanzi .

Mc P ati “ TIGO irasobanutse kuko bareba umuntu uri kuri hit (ugezweho)ikaba ariwe yifashisha kandi twe dufite impano nyinshi hari n’abatazi ko ndi umu model. Iyi ni intangiriro ubu ngiye kubereka impano nyinshi mvukana, ndi no kwiga Dj program ba Bissosso n’abandi nkawe banyitege.”

pa

Mc P ni umwe mu basore biyemeraho kuba barubatse umubiri wabo

Mu kiganiro na Mc P yaduhamirije ko agiye gukorana na TIGO mu gihe kingana n’umwaka, ibintu yishimira cyane kandi bimugaragariza ko akazi akora kagaragarira benshi bityo bikaba bimutera ingufu. Ati “ Ni sawa cyane binyereka ko ibyo nubaka n’abandi babibona. So, ubwo ni ikerekana ko amarembo yanjye yuguruye no kubandi gusa ubu kompanyi y’indi yashaka konkoresha yarindira umwaka  nasinyiye TIGO ukarangira, ikindi ni uko gahunda yanjye yo kwamamaza imideli n’ibindi nteganya kubibyutsa.”

Uretse kuba kugeza ubu Mc P arimo agaragara ku byapa, ngo hari n'ibiganiro byatangiye hagati ye na TIGO yo kuba banakorana mu kwamamaza mu buryo bw'amashusho azajya atambutswa ku mateleviziyo atandukanye akorera mu Rwanda

MCP

Mc P ubwo yamamarizaga PRIMUS muri 2009

ajs

Mc P hamwe n'umuyobozi mukuru wa Radio contact akorera

Kuva mu mwaka wa 2012 nibwo izina Mc P, Kabutindi, Wamamaye, Canga Langi, Young president, commando nandi menshi yiyita yagiye yamamara nyuma y’uko ijwi rye ryari ritangiye kumvikana mu biganiro bitandukanye bya Contact FM nka Route66, Watssup skulz show, Satarday night on fire(Amamara show).Azwiho guhanga udushya mu biganiro bye no kwita ku buryo agaragarira abantu dore ko kenshi akunze gukenda ahinduranya uko agaragara mu isura ye.

Uyu musore akaba yarageze kuri iyi radio mu gihe umuvandimwe, murumuna we bakurikirana Mc Murenzi yari amaze kwerekeza muri USA

MC

Aha, Mc P yari yitabiriye ibirori bya Inyarwanda fans hangout mu mwaka wa 2012

Kabutindi

Hano MC P yari kumwe na Jack B mu birori bya Inyarwanda Fans hangout umwaka ushize wa 2013. Yakunze kurangwa no guhindaguranya inyogosho
 
 
 
 
 
 
 
 

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND