RFL
Kigali

Tidjala Kabendera yakoresheje amagambo 197 yibuka se, Shinani Kabendera wujuje imyaka 15 atabarutse – AMWE MU MATEKA YE

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:27/11/2015 17:30
3


Hari tariki ya 27 Ugushyingo mu mwaka w’2000, ubwo inkuru y’inca mugongo yasakaraga ivuga ko muzehe Shinani Kabendera umunyamakuru wamamaye cyane kuri radiyo Rwanda yitabye Imana azize impanuka yo mu mazi aho yatabarutse afite imyaka 51. Kuri ubu imyaka ikaba ibaye 15 uyu Nyakwigendera atuvuyemo.



Umwana we w’umukobwa nawe wamenyekanye cyane mu itangazamakuru, Tidjala Kabendera, kuri ubu ukorera Televiziyo na Radio y’igihugu, kuri uyu munsi yafashe umwanya ajya ku rukuta rwe rwa Facebook agenera ubutumwa uyu mubyeyi we, anakesha umwuga w’itangazamakuru, aho yagiye afatanya udufoto dutandukanye twa se, abavandimwe be ndetse n’abuzukuru be, maze abiherekeresha ubutumwa bukubiye mu magambo 197 bwiganjemo kurata ibigwi uyu mubyeyi no kumusabira ku Mana.

Tidjala

Ubutumwa bwa Tidjala Kabendera yanyujije ku rukuta rwe rwa Facebook

Tidjala Kabendera

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru w’inyarwanda.com, Tidjala Kabendera yavuze ko ahora azirikana se nkuko undi mwana wese wabuze umubyeyi ahora amuzirikana. Ati “ Iyo mutekereje bimpa imbaraga zo gukora cyane, ubundi nkamusabira umugisha mu masengesho(idua). Amasengesho amuhoraho, ariko by’umwihariko iyo uyu munsi ugeze simbura kwibuka uko umunsi wose wari wifashe muri rusange.”

AMWE MU MATEKA YA SHINANI KABENDERA

Shinani Kabendera

Shinani Kabendera wamamaye mu biganiro byo mu rurimi rw'igiswayili no kogeza umupira kuri radio Rwanda

Shinani Kabendera, yari yaravukiye Tanzaniya aho se wamubyaraga yari umunyatanzaniya naho nyina akaba umunyarwandakazi ukomoka i Nyanza. nyakwigendera akaba yari yarabonye izuba tariki ya 12/12/1949.

Shinani yaje kwiga amashuri ye yose muri Tanzaniya, maze mu mwaka 1971 nyuma yo kurangiza amasomo ye nibwo yaje mu Rwanda maze icyo gihe asanga Orinfor ishaka umunyamakuru uvuga ururimi rw’igiswahili biba amahire kuri we mu kwezi kwa gatanu muri uwo mwaka ahita atangira akazi kuri Radio Rwanda.

Kuva icyo gihe yagiye akora nk’umunyamakuru bisanzwe uvuga amakuru mu Giswahili ariko nyuma aza gusaba ko yazajya akora ibiganiro bigamije gushyushya abantu by’imyidagaduro no kogeza imipira mu rurimi rw’Igiswahili dore ko yarasanzwe ari umufana w’umupira w’amaguru ku buryo bukomeye.

Icyo gihe ubusabe bwe bwaje kwemerwa maze aza gutangiza ibiganiro byamenyekanye cyane birimo icyitwaga HODI HODI MITAANI na SALAM NA MZIKI ndetse atangira no kugaragara ku bibuga bitandukanye yogeza imipira.

Shinani Kabendera

Shinani Kabendera(uhagaze)yogezaga umupira afatanije na mugenzi we Kalinda Viateur(wicaye)

Uretse kuba yarakoreraga Radio Rwanda, muri icyo gihe kandi uyu munyamakuru ubuhanga bwe bwaje gutuma akorera ama radio mpuzamahanga nka DW, V.O.America na BBC nk’umunyamakuru wabo wo mu karere ariko udahoraho(Correspond) gusa bigeze mu mwaka wa 1989 kubera ihangana ryaya ma radio aho kuzikorera  zose zaje kumusaba ko yahitamo radio imwe maze birangira Radio BBC ariyo imwegukanye.

Mu mwaka w’1976 Shinani Kabendera yaje kwambikana impeta na Kantarama Salama babyaranye abana batanu harimo Tidjala Kabendera waje gutera ikirenge mu cye nawe akaba ari umwe mu banyamakuru kazi bigaragaza kuri radio na televiziyo Rwanda.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Shinani Kabendera abifashijwemo no kuba yarasanzwe anafite ubwenegihugu bwa Tanzaniya yabashije gukiza ubuzima bwe n’umuryango we maze bahungira mu gihugu cya Tanzaniya.

Nk’uko umwe mu bana be yabidutangarije, ubugome bw’indengakamere yabonye mu gihe cya Jenoside aho yagendaga anyura hose yerekeza Tanzaniya byaje kumugora kubyikuramo ndetse afata umwanzuro wo gusezera burundu ku butaka bw’u Rwanda ku buryo na nyuma ya Jenoside uyu mugabo yahise yigumira Tanzania maze ijwi rye ntiryakongera kumvikana kuri radio Rwanda. Gusa ngo akaba yarajyaga anyuzamo akohereza abana be gusura imiryango yabo yo mu Rwanda rimwe na rimwe nawe akabaherekeza.

N’ubwo atongeye gukora kuri Radio Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, urugendo rwe mu itangazamakuru ntirwigeze ruhagarara dore ko muri uwo mwaka w’1994 yahise aba umunyamakuru noneho uhoraho wa BBC aho yakurikiranaga amakuru mu karere kazengurutswe n’ikiyaga cya Victoria harimo Mwanza, Kagera, Shinyanga hakiyongeraho na Kigoma.

Mu 1996 ari kumwe n’abanyamakuru nka Ally Youssuf Mugenzi,  Shinani Kabendera ni umwe mu banyamakuru batangije ikiganiro BBC Gahuzamiryango.

Mu bana yasize, abakobwa be babiri Tidjala Kabendera na Mariam Kabendera bifuje gutera ikirenge mu cya se no guharanira ko izina yasize ahagaritse ritagwa maze biyemeza gushyira ingufu muri uyu mwuga.

Tidjala Kabendera

Tidjala Kabendera n'umuhungu we, na nyina(umugore wa nyakwigendera)hamwe na Mariamu Kabendera bavukana bose kuri se na nyina

Nyuma y’imyaka ibiri gusa yitabye Imana, umukobwa we Tidjala Kabendera wari urimo kwiga itangazamakuru mu gihugu cya Tanzania yahise atera ikirenge mu cya se atangira kwimenyereza uyu mwuga kuri Radio5 Arusha aho yigaga ndetse aza no guhita ahabwa akazi kuri iyi Radio kugeza arangije mu mwaka wa 2003.

Tidjala Kabendera ati “ Twaharaniraga ko izina yasize ahagaritse ritangwa, nubwo njye ari nabyo nari nize Mariam Kabendera we yakurikije papa mu gukunda umupira kuko nawe yawuvugaga benshi bamuzi kuri Contact fm gusa we nyuma ntabwo yakomeje.”

Tugarutse kuri Shinani Kabendera, uyu mugabo ngo yarangwaga no gukunda umuryango we cyane n’abantu muri rusange by’umwihariko akaba yari umunyarwenya ndetse asobanukiwe cyane no gukora ibigani bigamije gususurutsa abantu.

N’ubwo abanyamakuru ba siporo birinda kugaragaza amarangamutima yabo ku makipe bafana, rimwe na rimwe uyu mugabo wabaye icyamamare mu kogeza umupira kwihangana byaramunaniraga iyo ikipe ya Kiyovu sport yabaga yakinnye dore ko yari umufana ukomeye w’iyi kipe ndetse akaba yaranabaga mu banyamuryango bayo mu gihe mu bwongereza yari umufana ukomeye wa Arsenal.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Eric Mugwaneza8 years ago
    Imana yaramwakiriye uwo mubyeyi rwose!! kndi humura muzongera muhure igihe Usumba byose azabishakira!!
  • kalisa8 years ago
    Uramutwibutsa ,tukibuka abamuvukije ubuzima bwe alibobabo.Ihangane. twese twarabuzezeeeeee
  • nkunda8 years ago
    Yooo, Muramunyibukije iyo numvaga umupira w'amaguru kuri Radio ni Kabendera Shinani nabaga ntegeye amatwi maze akamenya kuryoshya umukino mu giswahiri cye cyiza cy'umwimerere yari indashyikirwa rwose genda mugabo mwiza twarakubuze ariko uduhora kumutima





Inyarwanda BACKGROUND