RFL
Kigali

Theo Bosebabireba yishimiye cyane guherekeza Perezida Kagame i Kayonza muri gahunda yo kwiyamamaza

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/07/2017 12:52
0


Mu turere tunyuranye Perezida Paul Kagame amaze kwiyamamarizamo,yabaga aherekejwe n’abahanzi b’ibyamamare ndetse biteganyijwe ko bazamuherekeza mu turere 30 tw’u Rwanda. Theo Bosebabireba na we yaherekeje Perezida Kagame i Kayonza.



Umuhanzi Uwiringiyimana Theogene wamenyekanye nka Theo Bosebabireba mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Nyakanga 2017 ni umwe mu bahanzi b’ibyamamare baherekeje Perezida Kagame i Kayonza muri gahunda yo kwiyamamaza. Theo Bosebabireba ni we muhanzi wa mbere mu bahanzi ba Gospel, uherekeje Perezida Kagame mu kwiyamamaza. Perezida Kagame yagiye i Kayonza avuye i Nyagatare ndetse no mu karere ka Gatsibo. 

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Theo Bosebabireba uvuka mu karere ka Kayonza yadutangarije ko yishimiye mu buryo bukomeye guherekeza Perezida Paul Kagame mu karere ka Kayonza na cyane ko ariho uyu muhanzi akomoka. Theo Bosebabireba yabwiye Inyarwanda ko yasusurukije abantu mu ndirimbo zinyuranye zirimo iyo yahimbiye Perezida Kagame yitwa ‘Umunyabwenge’. Twamubajije niba azakomeza guherekeza Perezida Kagame no mu tundi turere dusigaye, adutangariza ko gahunda atari yayimenya neza. 

Naririrmbye indirimbo nyinshi ariko iziyoboye ni 'Umunyabwenge', iyi ndirimbo se urumva yaburambo, ubwo nahera ku yihe se ibaye itarimo?.Nabyakiriye neza (Guherekeza Perezida Kagame) kubera ko zari inzozi zanjye. Ni inzozi nagize, hanyuma ubu ahantu turi (Kayonza) ibintu byose bimeze neza. Ahantu handi tuzajya sindabimenya kuko gahunda uyimenya uyihawe n'abandi bantu kuko turi itsinda rinini, ariko kubona ndi iwacu i Kayonza ni akarusho ndetse no kuba nagiriwe icyizere nabyo ni akarusho. 

Theo Bosebabireba

Theo Bosebabireba hamwe na bagenzi be baherekeje Perezida Kagame i Kayonza

UMVA HANO 'UMUNYABWENGE' INDIRIMBO THEO BOSEBABIREBA YAHIMBIYE PEREZIDA KAGAME







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND