RFL
Kigali

The Super Brothers bashyize hanze indirimbo ‘Treat you’ yubakiye ku bihe by’abakundana-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/07/2018 11:23
1


Ntambara Joseph ndetse na Shema Bright Coleb w’imyaka 24 , abanyamuziki bagize itsinda The Super Brothers bashyize hanze indirimbo ‘Treat you’, ishingiye ku mibanire n’ibihe byiza abakundana bagirana.



The Super Brothers yatangiye umuziki mu mwaka wa 2014, bamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Let them talk’ yakorewe muri Super Level, banakoze kandi indi bise 'Sumaku' yacuranzwe kenshi mu tubyiniro. Kuva bakinjira mu muziki kugeza n’ubu, ibihangano byabo bikorwa na Producer Piano The Groove Man.

Iyi ndirimbo yabo nshya bise ‘Treat you’ nayo yarambitsweho ibiganza na Piano The Groove Man uri kubarizwa muri iyi minsi mu inzu itunganyamuzika The Groove Record. Amashusho yayo yatunganijwe na Gilbert muri The Benjamin.

Ntambara

Ntambara Joseph [Joe] w'imyaka 25 abarizwa mu itsinda Super Brothers

Aba basore bari bamaze iminsi bacecetse mu by’umuziki bitewe n’uko Ntambara Joseph w’imyaka 25 y’amavuko yari ahugiye mu mashuri ya kaminuza ariko ubu akaba yarayasoje. Babwiye Inyarwanda.com ko gahunda bafite ari ugukora cyane mu muziki nk’umwuga biyeguriye. Bati:

Gahunda y’ibikorwa biri imbere ni ugufata amashusho y’iyi ndirimbo ‘Treat you’ no gusoza neza indi mishinga y’indi iri mu inzu zitunganyamuzika. Amashusho yayo arashyirwa hanze mu minsi ya vuba. Hari indirimbo ziri muri studio nazo zizagenda zijya hanze mu minsi iri imbere.

Joseph

Shema Bright Coleb [Derick] abarizwa muri Super Brothers yibanda cyane ku njya ya Afrobeat

UMVA INDIRIMBO 'TREAT YOU' BY SUPER BROTHERS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • masho kid promoter5 years ago
    mwaje tubemera ark ntitwigeze tumenya irengero ryanyu kbx nge nari narabibagiwe mukomerezaho basore bange pggss 9 ntimuzayiburemo





Inyarwanda BACKGROUND