Ntambara Joseph ndetse na Shema Bright Coleb w’imyaka 24 , abanyamuziki bagize itsinda The Super Brothers bashyize hanze indirimbo ‘Treat you’, ishingiye ku mibanire n’ibihe byiza abakundana bagirana.
The Super Brothers yatangiye umuziki mu mwaka wa 2014, bamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Let them talk’ yakorewe muri Super Level, banakoze kandi indi bise 'Sumaku' yacuranzwe kenshi mu tubyiniro. Kuva bakinjira mu muziki kugeza n’ubu, ibihangano byabo bikorwa na Producer Piano The Groove Man.
Iyi ndirimbo yabo nshya bise ‘Treat you’ nayo yarambitsweho ibiganza na Piano The Groove Man uri kubarizwa muri iyi minsi mu inzu itunganyamuzika The Groove Record. Amashusho yayo yatunganijwe na Gilbert muri The Benjamin.
Ntambara Joseph [Joe] w'imyaka 25 abarizwa mu itsinda Super Brothers
Aba basore bari bamaze iminsi bacecetse mu by’umuziki bitewe n’uko Ntambara Joseph w’imyaka 25 y’amavuko yari ahugiye mu mashuri ya kaminuza ariko ubu akaba yarayasoje. Babwiye Inyarwanda.com ko gahunda bafite ari ugukora cyane mu muziki nk’umwuga biyeguriye. Bati:
Gahunda y’ibikorwa biri imbere ni ugufata amashusho y’iyi ndirimbo ‘Treat you’ no gusoza neza indi mishinga y’indi iri mu inzu zitunganyamuzika. Amashusho yayo arashyirwa hanze mu minsi ya vuba. Hari indirimbo ziri muri studio nazo zizagenda zijya hanze mu minsi iri imbere.
Shema Bright Coleb [Derick] abarizwa muri Super Brothers yibanda cyane ku njya ya Afrobeat
UMVA INDIRIMBO 'TREAT YOU' BY SUPER BROTHERS
TANGA IGITECYEREZO