RFL
Kigali

Rubavu: The Same bashyize hanze indirimbo nshya "Dede"-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/11/2018 16:54
4


The Same, rimwe mu matsinda abumbatiye umuziki w'akarere ka Rubavu ryasohoye indirimbo nshya yiganjemo amagambo akoreshwa n'ababyeyi bari guhoza abana barira cyangwa babigisha guhagarara.



Nk'uko byatangajwe n'abasore bagize iritsinda Jay Luv na Jay Fary ngo iyi ndirimbo ifite umwihariko hagati y'abakundanye babiri aho umwe agaragariza undi amarangamutima yose amufitiye kugeza ubwo akoresheje amwe mu magambo abwirwa umwana muto wiga guhagarara.

Nk'uko byumvikana mu gitero cya kabiri ndetse no mu nyikirizo y'iyi ndirimbo hagira hati: "Urukundo dukundana rwatugize nk'abasazi, iyo turi kumwe tuba tumeze nk'ibitambambuga like craz shimama dede, shimama dede! Baby byinisha gwede! Iyo turi kumwe twibyinira twa turirimbo tw'abato Maman Sipesiyoza yazanye amata.."

Mu kiganiro na Inyarwanda.com Serge Munyagisenyi (Jay Luv) yavuze ko bifuje gusanisha ubuzima bw'abakundanye n'ubwo umwana uba wiga guhagarara kugira ngo bumvikanishe ko urukundo rufite imbaraga zisumba izo wa mwana akoresha ashaka guhagarara ariko bikanga rimwe yakomeza bikarangira ahagaze neza kandi ntazongere gukambakamba ukundi.

Uyu musore kandi yavuze ko The Same ifite imishinga myinshi muri Studiyo kandi ngo kuri bo barizera ko bazagera kure bahoze bifuza kugera kuva kera muri muzika yabo. Tubibutse ko itsinda The Same ari itsinda ryo mu karere ka Rubavu ari naho rikorera umuziki waryo muri rusange.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA THE SAME






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • marchar kaka5 years ago
    The same again yewe batama bange iyi ni Dede kbsaaa nisi tu mukomerezaho muzahimbe nindi umwana yaramenye kugenda
  • mujama ahmed5 years ago
    G city on the top The courage rwos
  • Aisha5 years ago
    wow my The Same kunda cyane ariko xx mwazaduha n'amakuru ya Tildo yahezehe
  • Ibishyashya Gisenyi5 years ago
    hhhh Aisha we nakumara amatsiko rwose Tildon biragoye ngo azagaruke burundu gusa arahari tsuu . The Same again Abiru murimbere . -Abiru- ahubwo njye ndasaba Inyarwanda kuduha amateka yababajama bacu The Same .





Inyarwanda BACKGROUND