The Same, rimwe mu matsinda abumbatiye umuziki w'akarere ka Rubavu ryasohoye indirimbo nshya yiganjemo amagambo akoreshwa n'ababyeyi bari guhoza abana barira cyangwa babigisha guhagarara.
Nk'uko byatangajwe n'abasore bagize iritsinda Jay Luv na Jay Fary ngo iyi ndirimbo ifite umwihariko hagati y'abakundanye babiri aho umwe agaragariza undi amarangamutima yose amufitiye kugeza ubwo akoresheje amwe mu magambo abwirwa umwana muto wiga guhagarara.
Nk'uko byumvikana mu gitero cya kabiri ndetse no mu nyikirizo y'iyi ndirimbo hagira hati: "Urukundo dukundana rwatugize nk'abasazi, iyo turi kumwe tuba tumeze nk'ibitambambuga like craz shimama dede, shimama dede! Baby byinisha gwede! Iyo turi kumwe twibyinira twa turirimbo tw'abato Maman Sipesiyoza yazanye amata.."
Mu kiganiro na Inyarwanda.com Serge Munyagisenyi (Jay Luv) yavuze ko bifuje gusanisha ubuzima bw'abakundanye n'ubwo umwana uba wiga guhagarara kugira ngo bumvikanishe ko urukundo rufite imbaraga zisumba izo wa mwana akoresha ashaka guhagarara ariko bikanga rimwe yakomeza bikarangira ahagaze neza kandi ntazongere gukambakamba ukundi.
Uyu musore kandi yavuze ko The Same ifite imishinga myinshi muri Studiyo kandi ngo kuri bo barizera ko bazagera kure bahoze bifuza kugera kuva kera muri muzika yabo. Tubibutse ko itsinda The Same ari itsinda ryo mu karere ka Rubavu ari naho rikorera umuziki waryo muri rusange.
TANGA IGITECYEREZO