RFL
Kigali

The Rain Paul wamamaye mu ndirimbo 'Umuteroriste' yagarutse mu muziki Nyuma y'imyaka 5 awuhagaritse

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/10/2018 9:11
0


Amazina ye asanzwe ni Paul Rugwiro gusa muri muzika azwi nka The Rain Paul. Yamenyekanye mu ndirimbo 'Umuteroriste' yabiciye bigacika muri muzika y'u Rwanda mu myaka ya 2011 -2012. Nyuma yo gukora iyi ndirimbo yagiye akora izindi ndirimbo zakunzwe gusa aza kuburirwa irengero muri muzika cyane ko kuva 2013 atongeye kuwukora.



Nyuma hafi y'imyaka itanu The Rain Paul yagarutse mu ruhando rwa muzika aho yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise 'Go Mad' ariyo ndirimbo agarukiyeho. Aganira na Inyarwanda uyu muhanzi wamamaye cyane mu myaka yatambutse yadutangarije ko hari igihe cyageze akabura, icyakora ahamya ko hari izindi nshingano yabaga yagize zituma atagaragara cyane mu ruhando rwa muzika.

The Rain Paul

The Rain Paul yagarutse muri muzika

Yakomeje avuga ko nyuma yo gushyira ku ruhande bimwe mu byamubuzaga gukora muzika kuri ubu yongeye kuwugarukamo kandi yizeye ko nta kindi kizongera kumuhagarika. Iyi ndirimbo nshya ya The Rain Paul yiswe 'Go mad' yakozwe na Producer Mastola, mu gihe kuri ubu yatangiye gufata amashusho yayo ku buryo vuba cyane azaba ayashyira hanze.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA THE RAIN PAUL 'GO MAD'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND