RFL
Kigali

THE JOURNEY: Uko Samusure wabaye umunyonzi, akogosha, agakora akazi ko mu rugo yaje kwamamara

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/05/2016 14:48
2


The Journey ni ikiganiro inyarwanda.com ibategurira kibanda ku buhamya bw’urugendo abantu bagize icyo bageraho mu buzima bwabo nyamara baravuye kure, bagasangiza abanyarwanda inzira banyuzemo mu rwego rwo gufasha benshi kwigirira ikizere.



Kuri ubu uwari utahiwe ni umukinnyi wa filime, umuririmbyi, umutahira akaba n’umushyushyarugamba mu misango y’ubukwe, n’ibindi… Kalisa Erneste wamenyekanye cyane nka Samusure. Uyu mugabo w’imyaka 39 y’amavuko, nk’uko abisobanura muri iki kiganiro ubona mu mashusho yavukiye ahahoze ari muri Perefegitura ya Cyangugu mu Bugarama (mu ntara y’uburengerazuba) mu 1977, yavuye mu ishuri ageze mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza akaba yarakuwemo n’amarozi, ni uko atangira inzira ye iruhije kugeza aho ageze ubu.

Samusure yakoze mu mirima y’umuceli, acuruza ikarito, aba umunyonzi, arogosha, akora akazi ko murugo, akora akazi ko gucunga umutekano kuri ULK (Securité) n’ibindi, yihanganiye ubu akaba ari icyamamare aho yemeza ko ari mu mubare w’abantu badashobora kuburara ku isi.

REBA IKI KIGANIRO KIRAMBUYE:






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bumblebee7 years ago
    From rags to riches, from dust to gold, from shame to fame,....way up.
  • Mvuyekure7 years ago
    Yewega Samusure, wavuye kure pe! Iyaba wenda warasoje primaire wakagiye kureba ko wakwiga na ka secondaire. Naho ubundi warakoze cyane rwose, kuba ntashuri ukigeza kuribi byose hano i Kigali! Ukwiye ka Diplome d' Honeur! Akabazo kamatsiko: Ubwose uzi gusoma bitomoye? Ibyo ukina ubifata mumutwe gute? Bakwigisha oralement se, hanyuma ubundi ugakina?!





Inyarwanda BACKGROUND