RFL
Kigali

The Highless ufite ubumuga akagendera mu mbago afite indoto yo kuba icyamamare ku isi muri Hip Hop-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/02/2016 12:27
2


Nsabimana Jean de Dieu ukoresha izina ry’ubuhanzi rya The Highless, ni umuraperi mushya ufite indoto zo kuba icyamamare mu Rwanda, mu karere no ku isi yose mu njyana ya Hip Hop. Avuga ko yahisemo gukora iyo njyana kuko yasanze aribwo buryo bwamufasha kujya atambutsa ubutumwa bwe.



Umuraperi The Highless kuri ubu ufite indirimbo eshatu arizo: Mu muntu, Nubyibuka afatanyije na Niyorick ndetse na Hip Hop rukumbi, ni umusore w’imyaka 28 y’amavuko ubarizwa mu karere ka Bugesera. Afite ubumuga bw’amaguro yombi bwamufashe afite imyaka 3 y’amavuko bumutera kutagenda kuri ubu akaba agendera mu mbago.

N’ubwo kugeza ubu agendera mu mbago ebyiri, The Highless avuga ko bitamuca intege mu muziki we n’ubwo hari imbogamizi agenda ahura nazo. Zimwe muzo ahura nazo ni nko kutabasha kujya ku rubyiniro gusa ngo ikimutera imbaraga ni uko iyo abashije kuhagera (kuri stage)abikora neza cyane akarapa abantu bose bakamwishimira, bikamutera imbaraga zo gukomeza gukora umuziki.

The Highless

Nubwo afite ubumuga,The Highless avuga ko iyo ageze kuri stage ibintu bihinduka bigahita bishyuha

Kuba hari bamwe mu bafite ubumuga bashobora kwitakariza icyizere bakaba batakoresha impano zabo mu kuririmba, The Highless yasabye abantu bose bafite ubumuga kuzareba amashusho y’indirimbo ye “Nubyibuka” bakareba uko arapa, akaba ahamya ko bizabatinyura bakumva ko nta kintu na kimwe kidashoboka.

Ku mpamvu yamuteye gukora injyana ya Hip Hop, Highless uvuga ko yatangiye umuziki mu mwaka wa 2013, The Highless yatangarije Inyarwanda.com Hip Hop ko ari injyana yemera kubera ubutumwa buba buyirimo kuko buba butandukanye n’ubunyuzwa mu zindi njyana. Umwihariko we mu muziki ngo ni ugukora Hip Hop rukumbi. Ati:

Umwihariko wanjye ni ugukora Hip Hop rukumbi nyayo, ntavangavanga. Mu muziki wanjye nkora, nifuza kugera kure hashoboka mu Rwanda, muri East Africa, ndetse no ku isi yose bakamenya. Mfite gahunda yo gukora cyane kandi ndabishaka, Imana nimpa ubushobozi, sosiyete nayo ikanshigikira ntakabuza nzagera ku nzozi zanjye zo kugera kure hashoboka mu muziki mu njyana ya Hip Hop.

The Highless

Umuraperi The Highless afite indo zo kuba icyamamare ku isi

Abajijwe impamvu yahisemo kwitwa The Highless, yavuze ko yabikoreye kutishyira hejuru ahubwo agahitamo kuba umuntu uciriritse kuko icyubahiro ari icy’Imana.The Highless avuga ko abaraperi bo mu Rwanda bose abemera, gusa ngo Diplomate na Jay Polly nibo bakora Hip Hop zifite icyo zimwereka bityo akaba aribo yakwifuza kuba bazakorana indirimbo abaye agize amahirwe yo kwihitiramo.

Kuri ubu The Highless yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye “Nubyibuka”ikubiyemo ubutumwa bubwira abantu ko badakwiye gucika intege mu buzima ahubwo ko bajya bahitamo abajyanama beza, ikindi bakajya bibuka ubuzima bubi abandi bantu babayemo, bakifatanya nabo, ibyo bikaba byabafasha kubana neza n’abantu bose.

Niyorick

The Highless hamwe na Niyorick bakoranye indirimbo "Nubyibuka"

REBA HANO "NUBYIBUKA" YA THE HIGHLESS AFATANYIJE NA NIYORICK






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    well done man.....it is a good start
  • mbonigaba8 years ago
    wow big up JD





Inyarwanda BACKGROUND