RFL
Kigali

The Benqs bafite indoto zo kuba itsinda rya Hip hop rizigaragaza cyane mu 2016 – VIDEO NSHYA

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:26/02/2016 15:39
0


Nyuma yo gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo ‘Innovation’ bakoranye na Gisa cy’Inganzo, abasore bagize itsinda rya The Benqs baratangaza ko bafite indoto zo kugira ibihe byiza mu muziki wabo muri uyu mwaka wa 2016, bikaba itangiriro ryo kwigaragaza bikomeye mu ruhando rwa muzika nyarwanda.



Mu kiganiro twagiranye n’umwe muri aba basore ubwo batugezagaho amashusho y’iyi ndirimbo yabo, yabanje gusobanura ko biseguye ku bakunzi babo ku bwo kuba Gisa cy’Inganzo ataragaragaye muri aya mashusho.

Reba amashusho y'indirimbo 'Innovation'

 

Ati “ Hari abantu bashobora kwibaza impamvu Gisa atagaragaye muri video, gusa umunsi wo gufata amashusho yari afite izindi gahunda kandi natwe bitewe na gahunda dufite ntabwo twari gutegereza ko aboneka. Dufite project nyinshi turi gukora muri uyu mwaka ku buryo twizeye kurushaho kwigaragaza tukagera ku rwego rushimishije.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND