Kuri iki Cyumweru tariki 17 Kamena 2018 ni bwo The Ben ndetse na bamwe mu bayobozi ba Belaire mu karere ka Afurika y’Uburengerazuba bagiranye ikiganiro n'abanyamakuru i Nyarutarama kuri Hotel Portofino aho bamutangaje nka ‘Brand Ambassador’ wa Belaire ndetse nawe abihamiriza abanyamakuru ko yemeranyije n’iyi kompanyi ku masezerano.
Mu ijambo yahavugiye, Mugisha Benjamin (The Ben) yatangaje ko umwaka wirenze avugana n’ubuyobozi bwa Belaire ndetse kuri uyu munsi bakaba ari bwo barangije kumvikana, ubu bakaba bamaze gusinyana amasezerano y’amezi atandatu ariko ashobora kongerwa cyane ko ubusanzwe umuhanzi bakorana bamusinyisha umwaka.
The Ben yabajijwe n’abanyamakuru niba azabasha guhagararira iyi nzoga mu Rwanda nyamara aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, atangaza ko n'ubwo aba muri Amerika bitazigera bimwicira akazi kuko bamaze kubyigaho neza. Bamwe mu bari bahagarariye kompanyi ya Belaire babajijwe impamvu bahisemo The Ben ndetse banabazwa niba ari we wa mbere usinye aya masezerano mu Rwanda.
Abari bahagarariye Belaire batangaje ko bamuhisemo kuko ari umuhanzi mwiza yaba mu Rwanda ndetse akaba anahagaze neza mu karere ka Afurika y’Uburengerazuba, akaba ari naho bahereye bahamya ko The Ben ariwe wa mbere usinyanye amasezerano na Belaire. Babajijwe na none niba hari abandi bahanzi bateganya guha amasezerano batangaza ko bizaterwa n'uko isoko rihagaze cyane ko magingo aya bamaze gusinyana na The Ben kandi bizeye ko azabafasha.
The Ben yabajijwe ukuntu aza guhuza imyemerere ye no kwamamaza inzoga na cyane ko yakunze kuvuga ko atanywa inzoga, asubiza iki kibazo muri aya magambo: ”Nshobora kwamamaza ikintu ntakinywa ku bw’impamvu zinyuranye ariko kuba ntakinywa ntibivuze ko ncira iteka abakinywa…”
Ku kijyanye n’amafaranga The Ben yasinyiye yirinze kuyagarukaho avuga ko ari kimwe mu biba bikubiye mu masezerano adashobora gutangaza cyane ko bireba umukozi n’umukoresha. Tubibutse ko uretse The Ben wa hano mu karere watangiye kwamamaza iki kinyobwa, undi muhanzi ucyamamaza ni Diamond, mu gihe ku Isi hari abandi bahanzi b’ibyamamare bagiye bakorana n’iyi kompanyi nka Rick Ross na Dj Khaled.
The Ben yamaze gusinya amasezerano na Belaire
TANGA IGITECYEREZO