RFL
Kigali

The Ben yatangiye gukorana na Belaire ku mugaragaro-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/06/2018 14:14
2


Kuri iki Cyumweru tariki 17 Kamena 2018 ni bwo The Ben ndetse na bamwe mu bayobozi ba Belaire mu karere ka Afurika y’Uburengerazuba bagiranye ikiganiro n'abanyamakuru i Nyarutarama kuri Hotel Portofino aho bamutangaje nka ‘Brand Ambassador’ wa Belaire ndetse nawe abihamiriza abanyamakuru ko yemeranyije n’iyi kompanyi ku masezerano.



Mu ijambo yahavugiye, Mugisha Benjamin (The Ben) yatangaje ko umwaka wirenze avugana n’ubuyobozi bwa Belaire ndetse kuri uyu munsi bakaba ari bwo barangije kumvikana, ubu bakaba bamaze gusinyana amasezerano y’amezi atandatu ariko ashobora kongerwa cyane ko ubusanzwe umuhanzi bakorana bamusinyisha umwaka.

The Ben yabajijwe n’abanyamakuru niba azabasha guhagararira iyi nzoga mu Rwanda nyamara aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, atangaza ko n'ubwo aba muri Amerika bitazigera bimwicira akazi kuko bamaze kubyigaho neza. Bamwe mu bari bahagarariye kompanyi ya Belaire babajijwe impamvu bahisemo The Ben ndetse banabazwa niba ari we wa mbere usinye aya masezerano mu Rwanda.

Abari bahagarariye Belaire batangaje ko bamuhisemo kuko ari umuhanzi mwiza yaba mu Rwanda ndetse akaba anahagaze neza mu karere ka Afurika y’Uburengerazuba, akaba ari naho bahereye bahamya ko The Ben ariwe wa mbere usinyanye amasezerano na Belaire. Babajijwe na none niba hari abandi bahanzi bateganya guha amasezerano batangaza ko bizaterwa n'uko isoko rihagaze cyane ko magingo aya bamaze gusinyana na The Ben kandi bizeye ko azabafasha.

The Ben yabajijwe ukuntu aza guhuza imyemerere ye no kwamamaza inzoga na cyane ko yakunze kuvuga ko atanywa inzoga, asubiza iki kibazo muri aya magambo: ”Nshobora kwamamaza ikintu ntakinywa ku bw’impamvu zinyuranye ariko kuba ntakinywa ntibivuze ko ncira iteka abakinywa…”

Ku kijyanye n’amafaranga The Ben yasinyiye yirinze kuyagarukaho avuga ko ari kimwe mu biba bikubiye mu masezerano adashobora gutangaza cyane ko bireba umukozi n’umukoresha. Tubibutse ko uretse The Ben wa hano mu karere watangiye kwamamaza iki kinyobwa, undi muhanzi ucyamamaza ni Diamond, mu gihe ku Isi hari abandi bahanzi b’ibyamamare bagiye bakorana n’iyi kompanyi nka Rick Ross na Dj Khaled.

the benthe benthe benThe Ben yamaze gusinya amasezerano na Belaire

REBA HANO UBWO THE BEN YATANGIRAGA GUKORANA NA BELAIRE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kennedy Albert 5 years ago
    Wow byiza cyane,kandi tumwifurije kuzakorana neza na Belaire,amahirwe masa kuri The Ben wacu!!!!
  • Claire5 years ago
    Imana ikomeze kubana nawe muri byose The Ben dukunda. Ikugeze kure hashoboka kdi uzakomeze kuyubaha nayo izaba mu byawe izakomeza kuyobora intambwe zawe.





Inyarwanda BACKGROUND