RFL
Kigali

The Ben yageze i Kigali atangaza ko aje kwifatanya n’abanyarwanda gusoza icyumweru cy’icyunamo-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/04/2018 8:53
8


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Mata 2018 ni bwo Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yageze mu mujyi wa Kigali, atangaza ko aje mu Rwanda mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda muri rusange gusoza icyumweru cy'icyunamo mu kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



Uyu muhanzi w’icyamamare mu Rwanda ndetse no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba yagombaga kuba yaraye mu Rwanda ariko indege yari afite iva mu mujyi wa Kampala muri Uganda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 12 Mata 2018 iramusiga, bituma ahindura vuba na bwangu afata indege ya mu gitondo cya kare na cyane ko yifuzaga kwifatanya n’abanyarwanda mu gusoza icyumweru cy’icyunamo gisozwa kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Mata 2018.

REBA HANO IKIGANIRO THE BEN YAGIRANYE NA INYARWANDA.COM AKIGERA I KIGALI

The Ben yari amaze iminsi mu bihugu bya hano hafi birimo na Uganda yahagurukiye. Kuba yari ari hafi y’u Rwanda icyunamo kikagera atari mu Rwanda kubera akazi yari afite hanze byabaye ngombwa ko afata icyemezo ko kitarangira nta gahunda n’imwe yitabiriye cyane ko nk’umunyarwanda ukunda u Rwanda yumvaga umutima we umuhatira kuza mu Rwanda ari nayo mpamvu yaje aho ari bunitabire igikorwa cyo gusoza icyunamo kibera i Rebero.

Abajijwe impamvu yatinze kuza mu Rwanda, The Ben yatangaje ko byatewe n'uko yari afite inama bityo ntibimworohere guhita aza, gusa avuga ko yishimiye kuba ahageze. The Ben yabwiye Inyarwanda.com ko agomba gusubira muri Uganda ndetse no muri gahunda z’akazi kuri uyu wa Mbere tariki 16 Mata 2018.

the benThe Ben akigera i Kigalithe benMuyoboke Alex inshuti magara ya The Ben yari yaje kumwakira ku kibuga cy'indege i Kanombethe benThe Ben wagaragazaga kunanirwa kubera ahari no kuzinduka yahise ataha ngo ajye kwitegura kujya mu muhango wo gusoza icyunamothe benThe Ben ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda ndetse no mu karere

AMAFOTO: NSENGIYUMVA EMMY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Zara 6 years ago
    Nuko usigaye wakirwa se disi hahhaahahhahahahahahahhahahahahahahhahahahahahhahahahahahhaahhahahahahahahahahahahahahahahahahhahahahahahah hahahaha
  • Yy6 years ago
    Ni mugoroba twagiyeyo turamubura suko tutamukunze ahubwo aje bidutunguye ubu
  • PETER6 years ago
    crzy u ese urabona kwacirwa aribyo bikenewe cg wowe uri muri babandi bapfobya kbsa uri uwo kubabarirwa shame on u
  • Musoni6 years ago
    Uyu ntiyahindaga NGO aje kwamamaza inzoga !!!!!!!??? Irihe se disi hahha
  • 6 years ago
    kwakirwa x bivuziki ahubwo wowe uri crazy the Ben ndakwemera
  • Lambert6 years ago
    Most welcome G
  • mbanza6 years ago
    waw ubu the Ben urasaneza kwitukuza byaribikwishe
  • Kadete6 years ago
    urasekeje wowe uvaga ngo ntabwo bamwakiriye ndagushinyitse Hhahahhhhhhh!!!!! ?.





Inyarwanda BACKGROUND