RFL
Kigali

The Ben yababajwe bikomeye n'ibikomeje gukorerwa Apôtre Dr Paul Gitwaza ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/10/2018 9:59
17


Muri iyi minsi umwe mu bagabo bakunze kuvugwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga ni Apôtre Dr Paul Gitwaza, umuyobozi w'Itorero Zion Temple Celebration Centre. Kuri ubu amashusho ye agezweho ku mbuga nkoranyambaga ni ayo avuga ko abazajya mu ijuru ari abakirisitu basengera mu itorero rye gusa.



Aya mashusho yazengurukijwe ku mbuga nkoranyambaga ari menshi cyane ntiyigeze avugwaho rumwe ku buryo hari abantu banyuranye bagiye banaterana amagambo. Aha niho umuhanzi The Ben we yababajwe n'umuntu wafashe aya mashusho akayakwirakwiza nyamara ari agace gato k'ibyo uyu mukozi w'Imana yavuze mu gihe iyo akwirakwiza ikiganiro cyose Apôtre Dr Paul Gitwaza yakoze bitari kumvikana nk'uko biri kumvikana.

The Ben asanga ibi ari ugushaka gusebya no guharabika umukozi w'Imana Apotre Dr Paul Gitwaza. The Ben yanenze cyane umuntu wakase agace gato k'ikiganiro Apôtre Dr Paul Gitwaza yatanze akavanamo akantu gato gateza impagarara muri rubanda kakaba ariko kagirwa kimomo ku mbuga nkoranyambaga. The Ben yagize ati:

Ufata umwanya wawe ukareba amashusho yose y'ikiganiro cyiza cya Apôtre Dr Paul Gitwaza yigisha, ugahitamo gukata agace gato k'ibyo yavuze kugira ngo uteze impagarara nyamara amakuru utanze atari yo kugira ngo umukozi w'Imana agaragare nabi. Imana ikubabarire.

Nyuma y'aya magambo The Ben yahise atangaza ko ari inyuma ya Apôtre Dr Paul Gitwaza.

The ben

The Ben

Usibye amashusho ari gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga Apôtre Dr Paul Gitwaza avuga ko abasengera mu rusengero rwe ari bo gusa bazajya mu ijuru, mu minsi ishize uyu mugabo yahuye yabaye ikiganiro ku mbuga nkoranyambaga aho yari yatangaje ko ari we muhanuzi wa mbere mu Rwanda ndetse ntanundi uzabaho nkawe.

The ben

The ben

The Ben yababajwe bikomeye n'ibikomeje gukorerwa umukozi w'Imana Gitwaza

REBA HANO AGACE GATO KABAYE KIMENYABOSE KA APOTRE GITWAZA AVUGA KO ABAZAJYA MU IJURU ARI ABASENGERA MURI ZION GUSA

Icyo Zion Temple yatangaje ku mashusho yateje impagarara kuri iki Cyumweru

Nyuma y'aho abantu benshi babonye ayo mashusho yateje impagarara, kuri iki Cyumweru tariki 28/10/2018 Zion Temple yasohoye itangazo ryateweho umukono na Ngabo Fabien David ukora mu ishami ry'isakazamakuru muri Zion Temple. Iryo tangazo riragira riti: "Mu gihe gishize hagiye hagaragara amashusho anyuranye ku mbuga nkoranyambaga aho abantu babifitemo inyungu batangiye gukata (trimming)  inyigisho za Apotre Dr Paul M.Gitwaza bakazikura mu ntego yazo (Out of context) ndetse zikwirakwizwa hose.

Icyagaragaye ni uko ababikora bagamije gusenya ivugabutumwa, kuzana ubushyamirane hagati y'amatorero ya Gikristo, kwangisha isura y'itorero Apostle Dr Paul M. Gitwaza abereye umushumba no guharabika izina rye bwite nk'umuntu ugoreka ukuri kw'ijambo ry'Imana (heretical) ndetse no kumugaragaza nk'umwibone. Turasaba umubiri wa Kristo dufatanije ibyiringiro ndetse n'abanyamuryango ba Zion Temple Celebration Centre kuba maso no gushishoza mu gihe babonye amashusho nk'ayo kuko ari iturufu ririho rirakoreshwa mu kurwanya umurimo w'Imana. 

Mu bihe nk'ibi aho ikoranabuhanga rikoreshwa mu buryo bwiza n'ububi, ni ngombwa kwirinda kwizera, koherezanya no guca urubanza ushingiye ku gice cy'amashusho n'inzandiko utabanje gusesengura neza. Tubashimiye urukundo mukunda Imana, tunabashishikariza kurushaho kurwanira ishyaka umurimo wayo mu kuwusengera ndetse no kwamaganira kure ubutumwa bugamije kuwusenya kugira ngo twese hamwe duhagararane n'abakozi b'Imana kwamamaza ubutumwa bwiza. Imana ibahe umugisha."

REBA HANO INYIGISHO YAKUWEMO AGACE GATO KAVUGA KO MU IJURU HAZAJYAYO GUSA ABASENGERA MURI ZION TEMPLE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Yesu aguhe umugisha
  • Hervinho5 years ago
    Thank you Inyarwanda.com you are professional . Kigali today and tv1 need some lessons from you.
  • nkunziza moise5 years ago
    God bless u to the ben naho abakwirakwiza ziriya folse video imana irahari hamunsinuzabashira kumugaragaro basebe
  • 5 years ago
    Njye ndi umugatolika, ariko njye mbona ibyo abantu bavuga kuri Gitwaza ari ukurengera. Mwibuke ko kumurwanya ntacyo bizabamarira. Naho inyigisho ze byaba byiza zose zigiye zishirwa kuri youtube kugira ngo ukuri kumenyekane. Kuki abanyarwanda twerekana inyuma ko dukundana naho mu mitima hahishe ibindi?
  • hassan5 years ago
    ukuri kuvugwe mureke kumva ko bamusebeje keretse Iyo uvuga KO ntabyo yavuze cyangwa ko ari edit yakorewe
  • Jean5 years ago
    Nkunda inyigisho za Gitwaza kdi numukozi wimanape . Abamuharabika tubasabiye imbabazi kumana kuko batazi ibyobakora. Love u Dr gitwaza
  • Paul5 years ago
    Gitwaza abantu baramurwanya ariko ntaco bazamutwara Nabonye Baadrama na amag aribo barigukwirakwiza Iyi video ariko ubushize nabonye KNC nawe arikumutuka Imana ibabarire kuko ntibazi ibyobakora
  • hey5 years ago
    nge mbona ababikoze natamakosa bakoze, ababantu biyita abakozi bimana bigize utumana munsengero zabo, bumva ko ikibaje mumutwe ariko kuri. ahubwo nabandi bage babafata tubamenye, the ben ndamufana ariko simenemeranwa kuriyingingo, Gitwaza niwe wabyivugiye bivuye mukanwa ke, niba haribyiza yavuze ariko haribibi yanavuze kuki mwumva ko byo byarenzwa ingo, ahubwo RGB nkuko yari yasabye insengero gushyira soundproof munsengro izanabasabe kujya amatorero yose afata record yibyigisho bakore babiba kuko inyigisho zikigihe ntamuntu utazikemangaga ziba zikubiyemo gukensha abaturage babanyaga utwo bafite, kumvisha abaturage ko aribo bafite urufungozo rwiterambere ryabo, muri make ikigihugu kigiye kuzuzuramo abanebwe baba bicaye bategereje ko Pastor haricyo imana yamubatumyeho.
  • ANDY MADOU5 years ago
    Mwiriweho! njyewe rero mbambona ntazi ibyo uyu muntu ngo ni Apotre avuga . kwiyita umukozi w'Imana nibiki? umukozi nurindira umushahara runaka cg se yarasinye contract iyo rero muri ibyo bintu bitubahirijwe neza akazi karapfa. bivuge ko salary yatangiye kubura niyo mpamvu arikuvaga iby'Imana n'ibyisi . ibyiza nuko yakwibera umwana w'Imana . ariko kandi the Ben nawe ntugashyigikire amakosa . uri pour yese gute ?erega wemejeko atanga jiuru. ubundi ntibakavange nibatwigishe ibiri muri bible bareke kongeramo ibindi cg se yerure yandike bibiriya yaba Zion temple. ibambwira ko aribo bazanjya mu ijuru gusa . icyakoze ndamushinyitse kuko musetse nazamubyara kandi wapi kabisa
  • Tuyisenge5 years ago
    sibyiza guseby'umukozibwimana ark tuzabamenyera ku mbuto zabo.
  • Jojo uwamahoro5 years ago
    Uyu wiyise Hey na Hussen ndabona mwarokamwe ningenga bitekerezo bazabafate babashire ahantu babanze babakuremo urworwango mufitiye umukozi w,Imana ndabona mwabajwe yuko video yukuri yagiye ahagaragara erega nimwemwembi murimukwirirwa muzikatamo uduce ntaco muzamutwara bazabagenzure neza twasanga murinkoramaraso muri 1994. The Ben urumuntu wumugabo tuzahira tugufana
  • Whatever5 years ago
    Woe wiyise Jojo Uwamahoro ingengabitekerezo irihe? Uzacunge iyo ubona ingeso mu bantu barenze umwe ako kanya utanabazi uba uri guprojectinga ibiri mu mutima wawe ariko utemera ko ufite. Ntekereza ko iyo ngengabitekerezo ari wowe uyifite. Ibintu aba bantu bavuze ntangengabitekerezo irimo ikibazo ni woe ugifite
  • Didi5 years ago
    Yemwe bantu murapfa iki? Uyu mugabo musebya muramuziza iki ushaka ukuri azumve inyigisho ye yose. Ntitugafatire ibintu hejuru natwe tujye twikorera ubucukumbuzi. Kandi ikindi ku bemera Imana muziko hazabaho judgement buri muntu azabazwa ibye ntawuzabazwa iby'undi.
  • leila5 years ago
    nawe si wowe nikikurimo utazi.wabanje ukumva video yose ukabona guca imanza? maze rero hari benshi bemera bakaba ibikoresho bya satani nyamara batabizi byagera kubakeneye indonke banyujije mugutubura no guhengeka inyigisho z'umukozi w'IMANA Paul Gitwaza bikaba ibindi. nkamwe mwese mumwanga murushywa niki musoma inkuruze? kuzisoma nikigaragaza ko mumukunda.satani azabakoreeeeesha nimunanirwe mugaruke mwakire agakiza.igitangaje nuko bamwe muzaza mwiruka ngo Gitwaza abakirize agakiza.cyakora nimuza tuzabishimira Imana
  • nobdy5 years ago
    Nonese baramusebya gute ayo magambo siwe wayavuze hari ubwo ari edting bakoze
  • Niyonsenga jean paul5 years ago
    Ntibazi ibyo bakina nabyo basebya uwasizwe n'Uwiteka bazatagangara .
  • emmy5 years ago
    Ariko ntagitangaje kirimo kuko nacyera byahozeho kuko iyo abantu batangiye gurabika umukozi wi mana bababarimo gutuma amanyekana cyane kuko bituma bashaka kumenya ukuri uko ariko gusa na yesu yarabivuze ngo nimubona abisi babanze muzamenye ko aringe babanje kwanga nukuvuga ko abamuharabika na yesu ubwe ntiba mwemera ,gusa GITWAZA NUBWO BAMWANGA NTACYO BAZAMUTWARA KUKO YIMICYISHIJWE AMAVUTA NU WITEKA IMANA ISUMBA BYOSE.





Inyarwanda BACKGROUND