RFL
Kigali

The Ben wari umaze igihe mu Rwanda yasubiye Kampala aho agiye gukorera igitaramo gikomeye

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/05/2018 10:47
4


The Ben ni umwe mu bahanzi batumiwe mu gitaramo gikomeye mu gihugu cy’Ubugande kizwi nka Blankets & Wines. Iki gitaramo The Ben yatumiwemo nk’umuhanzi w’imena kizabera mu mujyi wa Kampala. Uyu muhanzi wari umaze igihe mu Rwanda magingo aya yamaze guhaguruka i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Gicurasi 2018.



The Ben yageze muri Kigali tariki 13 Mata 2018 icyakora hagati aho aza kongera aragenda asubira Kampala aho yari agiye muri gahunda ze zirimo n’igitaramo yagombaga kugaragaramo tariki 20 Mata 2018, gusa nyuma uyu muhanzi yaje kugaruka mu Rwanda aho yari amaze igihe kitari gito ndetse akaba yaranagaragaye mu gitaramo cya Mo Ibrahim Foundation akaba yarakiri mu Rwanda kugeza kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Gicurasi 2018 aho yavuye yerekeza i Kampala, akazava Kampala asubira muri Amerika nkuko yabitangarije Inyarwanda.com ubwo yari ari ku kibuga cy'indege i Kanombe.

Iki gitaramo The Ben yatumiwemo i Kampala ubusanzwe ni kimwe mu bitaramo bikomeye bibera mu mujyi wa Kampala, akaba ari kimwe mu bitaramo byitabirwa n'abafana benshi ba muzika muri Uganda. Iki gitaramo kizabera kuri Lugogo Cricket Oval ahantu hanini hakunze kubera ibitaramo bihuza imbaga y’abantu benshi ari nayo mpamvu hashyizwe iki gitaramo cyatumiwemo The Ben.the benThe Ben agiye gukorera igitaramo gikomeye i Kampala

Iki gitaramo The Ben yatumiwemo kizagaragaramo kandi abandi bahanzi nka;Heavy K usanzwe ari umuhanzi akaba n'umu Producer ukomeye mu gihugu cya Afurika y’Epfo. Usibye uyu ariko hari na Fik Fameica umuraperi wo mu gihugu cya Uganda. Hatumiwe kandi aba Djs banyuranye bazaba bayobowe n’umusore w’umunyarwanda Vj Spinny umaze kubaka izina rikomeye muri Uganda cyane akaba azwi mu bitaramo akunze kuhakora by’abambaye ama ‘Ecouteurs’ bizwi nka Silent Disco. Tubibutse ko iki gitaramo kizaba tariki 6 Gicurasi 2018, kikabera kuri Lugogo Cricket Oval.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kiki5 years ago
    umusaza uzongere WITUKUZE byari bikubereye.
  • hirwa audace5 years ago
    the Ben azabikora
  • Claire5 years ago
    May God be with you The Ben
  • 5 years ago
    Number on zabengo





Inyarwanda BACKGROUND