Umuhanzi Mugisha Benjamin bakunda kwita The Ben, ntatewe ipfunwe cyangwa ikimwaro n’uwo yahoze ari we mu myaka yashize, n’ubwo benshi bagiye bagaragaza ko yavuye kure ugereranyije uko asa ubu n’uko yasaga mbere, bakabihuza n’amwe mu magambo ari mu ndirimbo ye “Ko Nahindutse”.
Ifoto igizwe n’inyunge y’amafoto abiri ya The Ben; iyo mu myaka yashize ubwo yari agitangira muzika mbere akiba mu Rwanda ndetse n’indi imugaragaza uko ameze ubu aho yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu mpera z’icyumweru dusoje yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga nka facebook, Instagram na Whatsapp, yanditseho n’amwe mu magambo yumvikana mu ndirimbo ye yise ko Nahisendutse. Iyi foto irimo aya magambo agira ati: “Icyampa ukabona ko nahindutse”, yanageze kuri The Ben, maze abinyujije ku mbuga nkoranyambaga nawe agira icyo ayivugaho.
Iyi niyo foto iri gucicikana cyane, kandi ntewe ishema n’ahashize hanjye kimwe n’umuntu w’umugabo nahindutse kugeza ubu – The Ben
The Ben ubu yarahindutse mu buryo bugaragarira buri wese
Uretse kuba bigaragara ko The Ben yahindutse mu buryo bugaragarira amaso, ni umwe mu bahanzi nyarwanda bazwiho ubuhanga n’ijwi ryiza mu miririmbire yabo, uhereye ku ndirimbo Amaso ku maso, Rahira yakoranye na Liza Kamikazi, Impfubyi yakoranye na Bull Dogg, Amahirwe ya nyuma n’izindi yagiye akora mu myaka yo hambere, zishimangira ko muri muzika yatangiranye imbaraga n’ibikorwa bifatika.
Aha The Ben yari kumwe na Tom Close mu mwaka wa 2009
Aha The Ben yari kumwe n'umuhanzi Emmy nawe usigaye aba muri Amerika, hagati hari inshuti yabo
TANGA IGITECYEREZO