RFL
Kigali

The Ben ntatewe ipfunwe cyangwa ikimwaro n’ahashize he hagaragaza ko yahindutse bidasanzwe

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:22/03/2016 8:57
23


Umuhanzi Mugisha Benjamin bakunda kwita The Ben, ntatewe ipfunwe cyangwa ikimwaro n’uwo yahoze ari we mu myaka yashize, n’ubwo benshi bagiye bagaragaza ko yavuye kure ugereranyije uko asa ubu n’uko yasaga mbere, bakabihuza n’amwe mu magambo ari mu ndirimbo ye “Ko Nahindutse”.



Ifoto igizwe n’inyunge y’amafoto abiri ya The Ben; iyo mu myaka yashize ubwo yari agitangira muzika mbere akiba mu Rwanda ndetse n’indi imugaragaza uko ameze ubu aho yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu mpera z’icyumweru dusoje yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga nka facebook, Instagram na Whatsapp, yanditseho n’amwe mu magambo yumvikana mu ndirimbo ye yise ko Nahisendutse. Iyi foto irimo aya magambo agira ati: “Icyampa ukabona ko nahindutse”, yanageze kuri The Ben, maze abinyujije ku mbuga nkoranyambaga nawe agira icyo ayivugaho.

the ben

Iyi niyo foto iri gucicikana cyane, kandi ntewe ishema n’ahashize hanjye kimwe n’umuntu w’umugabo nahindutse kugeza ubu – The Ben

The Ben ubu yarahindutse mu buryo bugaragarira buri wese

The Ben ubu yarahindutse mu buryo bugaragarira buri wese

Uretse kuba bigaragara ko The Ben yahindutse mu buryo bugaragarira amaso, ni umwe mu bahanzi nyarwanda bazwiho ubuhanga n’ijwi ryiza mu miririmbire yabo, uhereye ku ndirimbo Amaso ku maso, Rahira yakoranye na Liza Kamikazi, Impfubyi yakoranye na Bull Dogg, Amahirwe ya nyuma n’izindi yagiye akora mu myaka yo hambere, zishimangira ko muri muzika yatangiranye imbaraga n’ibikorwa bifatika.

Aha The Ben yari kumwe na Tom Close mu mwaka wa 2009

Aha The Ben yari kumwe na Tom Close mu mwaka wa 2009

Aha The Ben yari kumwe n'umuhanzi Emmy nawe usigaye aba muri Amerika, hagati hari inshuti yabo

Aha The Ben yari kumwe n'umuhanzi Emmy nawe usigaye aba muri Amerika, hagati hari inshuti yabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ben8 years ago
    Inkirabuheri
  • thejdh8 years ago
    How the fuckin jobs don in the us hdalaahaa
  • dan8 years ago
    You're always the best Ben. everyone has changed. fata ifoto yawe urebe niyakera nawe urambwira. gusa abanyarwanda dukunda kurwanya utera imbere ahubwo tugashaka uwasubira inyuma ngo tumuseke. we are proud of you mwana w'urwanda. Komeza utsinde kdi amahirwe masa kuri wowe. ubushobozi bwawe nibwo bwonyine bushobora gutuma uRwanda rwagera kurre muri muzika mpuzamahanga.
  • Tom8 years ago
    ni byiza gutera imbere no guhinduka! ahubwo hari abantu babona bagenzi babo bameze neza bikabarya! None se adahindutse muzika yaba imumariye iki?
  • munyampirwa8 years ago
    Ariko mwabaye mute? Ubuse uretse gu kabya niki yahindutse ho? Uretse kuba yarakuze akaba atakiri rushati wambaye uniforme y'ishuri akaba yaranateye i mbere nta cyo mbona cya mutera ipfunwe kuko ujya gusimbuka agomba kubanza gusubira inyuma!kdi utazi i yo ava ntamenya n'iyo ajya ahubwo njye uwo naseka numwita inkirabuheri ! KoM
  • teta 8 years ago
    Komeza uterimbere muhungu wacu wikita kubantu bakugereranya nahashize iki nicyogihe cyawe cyokuba uwo uriwe nawifuza gusubiraa inyuma ahubwo duharanira kujyimbere
  • Neema 8 years ago
    Ahubwo icyo nico ki garagaza ko ari umugabo, adahindutse nibyo byaba bitangaje!!!
  • misschriste8 years ago
    Ariko people you should be civilazed in mind pics he took while he was in Rwanda cnt be the same as those he will take while he is in USA cameras are different plus nibirere nimibereho ye ubu iratandukanye ubu yarakize sha mum urebe. The ben u look handsome bakureke
  • Saka8 years ago
    Ariko abanyaRwanda bashituwe n' iki muri iyo minsi, zenguruka ku maWebsites hose. Ntawushaka kwandika ikinyarwanda ubabarire cyane. Arafata ubwongereza bupfuye akuzuzaho ikinyarwanda gike nacyo cyo kwishongora. Narumiwe!!!!!!
  • kk8 years ago
    haribintu bijya bimbaba njye mbona muri societe yacu byamatiku nkayangaya ubuse koko harumuntu utarahindutse nanjye ubwanjye iyo nirebye mbona narahindutse cyane ubwo rero mbona twajya tureka amatiku ibintu bitakwinjiriza ntibigire aho bigukura ngo bigire aho bikugeza ntibikagutware umwanya wawe
  • 8 years ago
    the ben yarahindutse kbs kd courage
  • forward8 years ago
    Nshuti,,,mureke guterimbere kumatiku gusa,,,umunu se uko yaari niko agimba kumera nubu,,,,sha mwabaye gute,,,baravuga ngo iyumunu agize abanzi benshi niho nyagasani amuhera ibyiza,,,sha musore komeza uterevimbere rata,,,abagenzwa namagambo gusa bahore biruka inyuma yubuzima,,wowe tera imbere tu
  • Maningi 8 years ago
    nabe nkabandi nyine,zahinduye imirishyo
  • queen umutoni8 years ago
    Abanyarwanda nakeza twifurizanya nakwibaza uwafashe ufoto ya the ben yakera akayishyira kumbuga nkoranya mbaga yashaga iki? Tuzi kuzura akaboze benja courage rata chch!
  • queen umutoni8 years ago
    Nitukazure akaboze ark twabaye dute?
  • queen umutoni8 years ago
    Nitukazure akaboze ark twabaye dute?
  • Tuvakure8 years ago
    Hamburgers, KFC and McDonalds Works Big And Better Komeza ubiporeze Cyane unikorere Tize rata!
  • 8 years ago
    The ben. Yarahindutse kbs
  • 8 years ago
    ehe ubuse niwe Imana ishimwe nibyiza pe urabona ukuntu arumusore ucyeye wa
  • mac emmy8 years ago
    umusaza yavuye kure peee gus impinduka ninziza mubuzima





Inyarwanda BACKGROUND