RFL
Kigali

The Ben, Meddy, Tom Close na Sherrie Silver bari mu bahatanira ibihembo bihatanirwa n'abakomeye muri Afurika

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/08/2018 9:37
0


Amerika ni umwe mu migabane y’Isi utuwemo n’Abanyafurika benshi, abanyafurika bari kuri uyu mugabane bakunda kandi bikomeye imyidagaduro cyane cyane bagakunda ibikorerwa iwabo muri Afurika. Ni muri urwo rwego buri mwaka haba itangwa ry’ibihembo ku banyafurika baba baritwaye neza bizwi nka “African Entertainment Awards USA” .



Muri uyu mwaka wa 2018 mu bahatanira ibihembo hagaragayemo abanyarwanda bahatana mu byiciro binyuranye dore ko The Ben uhatana mu byiciro byinshi aho ari muri bitatu ari byo icyiciro cya Best Male artist of the year iki kikaba icyiciro ahatanyemo na Meddy kimwe nabandi bahanzi b'ibyamamare muri Afurika. Uyu muhanzi ariko kandi ari guhatanira igihembo cya Best Video of the year.

Aha kandi The Ben yongera kugaragara mu bahatanira igihembo cya Best Collaboration of the Year mu ndirimbo yafatanyije na Tom Close bise 'Thank you'. undi munyarwanda uri mubahatanira ibi bihembo ni Sherrie Silver uri mu bahatanira igihembo cya Best Dancer of the year. aba bakaba bagiye guhatanira ibi bihembo nyuma ya The Ben, Meddy, Urban Boys na Phil Peter babihataniraga mu mwaka ushize wa 2017 icyakora bikarangira ntagihembo begukanye bose.

The benThe Ben na Meddy mu bahatanira ibihembo

Ibi bihembo bitangirwa muri Amerika ari naho habera ibirori biba bikomeye biteganyijwe gutangwa mu kwezi k'Ukwakira 2018. Ibi ni ibihembo bihatanirwa na buri muhanzi wese ukomeye w'umunyafurika cyane ko bagiye bahatana mu byiciro binyuranye ndetse n'amazina yose akomeye muri Afurika akaba ari mu bahatana. Muri aya marushanwa amatora yo yamaze gutangira unyuze ku rubuga rwa  http://www.aeausa.net/ ari naho wasanga urutonde rwose rw'abahatana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND