RFL
Kigali

The Ben ari mu Bubiligi aho ataramira mu masaha make ari imbere

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/10/2018 12:03
2


The Ben ni izina rikomeye muri muzika y'u Rwanda, uyu muhanzi uri mu bakunzwe bikomeye mu Rwanda agiye gukorera igitaramo mu Bubiligi. Kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Ukwakira 2018 The Ben wari umaze iminsi muri Afurika yatangarije INYARWANDA ko yamaze kugera mu Bubiligi aho amaze iminsi ibiri mu myiteguro y'iki gitaramo agiye gukorera Bruxelles.



Igihugu cy'u Bubiligi ni kimwe mu bihugu biri ku Isi bituwe n'abanyarwanda benshi, ibi ni ibituma muri iki gihugu kiri ku mugabane w'Uburayi hakunze kuberamo ibitaramo by'abanyarwanda ahatumirwa abahanzi b'abanyarwanda bagashimisha abakomoka mu Rwanda ndetse n'inshuti zabo. Kuri ubu utahiwe gutaramira mu Bubiligi ni The Ben ugiye kuhataramira ku nshuro ye ya kabiri.

The ben

Igitaramo The Ben agiye gukorera mu Bubiligi

Iki gitaramo The Ben agiye gukorera mu Bubiligi byitezwe ko kiba kuri uyu wa 5 Ukwakira 2018 kikabera mu mujyi wa Bruxelles. Uyu muhanzi uheruka mu Bubiligi mu myaka ibiri ishize aho yataramiye mu mwaka wa 2016 kuri ubu asubirayo aho yatangarije Inyarwanda.com ko abakunzi ba muzika ye bagomba kwitega ibyiza byinshi azabakorera cyane ko atari aherutse kubataramira. Uyu musore ariko kandi yavuze ko mu minsi mike amaze mu Bubiligi yabonye umwanya wo gukora imyiteguro ku buryo abakunzi be atari bubatenguhe.

The ben

The Ben amaze iminsi mu Bubiligi

The Ben ni umuhanzi muri iyi minsi ukunzwe kubera ibihangano bye bikunzwe n'abatari bacye hano mu Rwanda. Akunzwe cyane mu ndirimbo zinyuranye aherutse gukora zirimo; Thank You yakoranye na Tom Close, Binkolera yakoranye na Sheebah Karungi, Habibi ye wenyine, Kami yakoranye na Kid Gaju n'izindi nyinshi zitandukanye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Claire5 years ago
    May God be with you The Ben.
  • Jojo5 years ago
    Mukorogo.theben





Inyarwanda BACKGROUND