RFL
Kigali

The Ben ahangayikishijwe bikomeye n'umuntu atazi wamwiyitiriye kuri Facebook

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/09/2018 15:16
1


Muri iyi minsi abatekamutwe biyitirira abantu bareze cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, aba batekamutwe ushobora kubizera ukababwira amabanga yawe nuwo biyitiriye cyangwa se bakaba banakwiba utabaye maso. ibi ni bimwe mu bihangayikishije The Ben wiyitiriwe n'umutekamutwe ataramenya uhora atangaza ibintu atazi aho byavuye.



Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben aganira na Inyarwanda.com yatubwiye ko mu by'ukuri we adakunze gukoresha Facebook usibye Page afiteho nayo akunda gushyiraho ibijyanye n'ubuhanzi bwe. Avuga ko adafite konti (account) isanzwe ya Facebook gusa ngo akunze gutungurwa n'abantu bamwoherereza ibyo uyu wamwiyitiriye aba yandika. The Ben yabwiye Inyarwanda.com ko ikibazo kimuhangayikishije ari uko uyu wakoze ibi yabanje kwikiza The Ben ku buryo adashobora gukurikirana ibijyaho. Yagize ati:

Yaramborotse njye sinjya menya uko byifashe cyangwa menye ibyo yatangaje iyo byabaye byinshi byakabije yanditse ikintu gikomeye cyangwa cya byacitse nibwo mbona abantu bampaye amafoto yibyo yanditse ariko mu by'ukuri njye sindiwe njye nta account isanzwe nkoresha, njye mfite page yanjye nkoresha ariko nta account nkoresha kuri facebook bariya ni abanyiyitiriye rwose.

The benUyu muntu wiyitiriye The Ben aherutse gutangaza ko uyu muhanzi nta mukunzi afite...

The Ben uri mu bakunzwe cyane hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo yabwiye Inyarwanda.com ko ikimuteye inkeke ari uko abona abantu bashobora kuba bizera uyu wamwiyitiriye akaba atizeye neza ibyo yatangaza kuri The Ben bitari byo. Yavuze ko nanone afite impungenge z'uko uyu wamwiyitiriye ashobora kumubeshyera yandika amagambo atari yo nk'uko akunze kubikora. Nyuma y'ibi ariko nanone The Ben yavuze ko ahangayikishijwe ni uko hari abashobora kwibwa muri ubu buryo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwimpuhwe chantal5 years ago
    Nukuri akwiye gukurikirana uwo muntu kuko afite member inabaruyeho Ngabo meddy





Inyarwanda BACKGROUND