RFL
Kigali

Teta Sandra yamaze kubona akazi muri Uganda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/06/2018 18:00
6


Teta Sandra umwe mu bakobwa bamamaye mu Rwanda mu gutegura ibitaramo cyane cyane iby’abambaye imituku (All red party), magingo aya amakuru mashya ahari y’uyu mukobwa ni uko yamaze guhabwa akazi muri kamwe mu tubyiniro tw’i Kampala ko kujya agaragaramo buri wa gatatu w’icyumweru.



Aya makuru Inyarwanda.com iyakesha Gahungu Schadrack umwe mubayobozi b’aka kabari wahamirije umunyamakuru ko uyu munyarwandakazi yahawe umunsi wo ku wa Gatatu w’icyumweru ngo ajye ategura ibitaramo ndetse anahagaragare nk’umwe mu bakobwa bakunzwe nabatari bake mu banyarwanda batuye i Kampala akazaba yatuma abakiriya b’aka kabyiniro biyongera.

Ibirori Teta Sandra azajya agaragaramo buri wa gatatu w’icyumweru umunsi wiswe ‘Luxe Wednsday’ aho uyu mukobwa uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga akaba icyamamare hano imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo azajya aba asabwa kuba yitabiriye buri munsi wa gatatu w’icyumweru. Teta Sandra ibi birori azajya yitabira bikazajya bibera mu kabari ka Hideout Bar lounge and Restaurent gaherereye I Kampala.

Teta SandraTeta Sandra  yamaze kubona aka kazi i Kampala 

Umwe mu bayobozi b’aka kabyiniro abajijwe igihe Teta Sandra azatangirira aka kazi yabwiye Inyarwanda.com uyu mukobwa uzwi na benshi hano mu Rwanda azatangira akazi mu mpera z’uku kwezi kwa Kamena 2018. Twibukiranye ko aka kabyiniro ka Hideout ari kamwe mu dukunzwe n’umubare munini w’abanyarwanda ndetse kakaba kisangije umwihariko w’uko ari akabyiniro usangamo ibinyobvwa bya hano mu Rwanda nka Primus na Miitzig.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • David5 years ago
    Arakaza neza kbc hano kampala kbc
  • 5 years ago
    mbega akazi !!! naho kabuze
  • 5 years ago
    indaya yo mukabari niwo mutwe winkuru
  • Muhoza Yvan5 years ago
    Umva disi ako kazi nawe ngo ahawe! Ubu abo biganye bamaze kumusiga mu bwenge, nawe ngo ahawe akazi ko kuzajya agararagara mu kabari! Genda Prince Kid wacitse ku icumu!
  • VAVA5 years ago
    HHH, ariko namwe inyarwanda muri babi kweli ubwose ako niko kazi mwavugaga? Ngo kujya ajya mukabari buri wagatatu??? Hhhhhh, uziko naringizengo yabaye nka mayor wakarere cy byibura aba nka manager mukigo runaka!!! yewe nakumiro rwose, sorry pauvre Teta. Gusa umaze gukura ugomba kuva muribyo bitaguhesha agaciro ugashakishiriza mubindi rwose.
  • kagashali fabrice5 years ago
    hhhhhjahahah mbega akazi teta bizaranjyira ubaye umumansuzi urigicuruzwa kbsa yweee ubiyejerezeho umze gykura peeee ibyo ntibibereye umwali wirwanda





Inyarwanda BACKGROUND