RFL
Kigali

Teta Sandra umaze kubaka izina muri Uganda yateguye igitaramo yise 'Kigali Nation' i Kampala

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/10/2018 11:58
0


Mu mezi make ashize nibwo twabagejejeho inkuru yuko Teta Sandra yamaze kubona akazi i Kampala, aka kakaba ari akazi ko gutegura ibitaramo byanamwitiriwe muri kamwe mu tubyiniro tugezweho i Kampala 'Hideout'. uyu mukobwa wamaze gufatisha no kubaka izina muri uyu mujyi mukuru wa Uganda kuri ubu yateguye igitaramo yise 'Kigali Nation'.



Teta Sandra yamamaye cyane mu Rwanda nk'umukobwa w'umuhanga mu kwihangira imirimo, uyu yagiye ategura ibitaramo byakunzwe cyane hano mu Rwanda icyakora nubwo bitakunze kumuhira. uyu yamamaye ku gitaramo kitwa 'All Red Party' yateguraga mu mujyi wa Kigali. nyuma uyu mukobwa wari ukunze gukurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga yaje kubengukwa nabayobozi b'akabari ka Hideout  Lounge Bar&restaurent kabarizwa mu mujyi wa Kampala bamuha akazi ko gutegura ibirori bya buri wa Gatatu w'icyumweru ndetse bikanamwitirirwa.

Uyu mukobwa kuva yegera i Kampala yagiye ategura ibi bitaramo bya Boss Lady Wednesday ndetse bikanitabirwa cyane yaje kwamamara cyane mu mujyi wa Kampala nk'umukobwa utegura ibitaramo. uyu mukobwa kuri ubu yatumiwe na 'AER lounge' iri mu mujyi wa Kampala ngo abafashe gutegura igitaramo bise 'Kigali nation' iki kikaba ari igitaramo abazakitabira bazasangizwa bimwe mu bigize umuco w'abanyarwanda, hacurangwe indirimbo z'abanyarwanda ndetse habeho guhura kw'abanyarwanda batuye muri Uganda basabane n'abavandimwe babo babanya Uganda nkuko Teta Sandra yabitangarije Inyarwanda.com.

Teta Sandra

Teta Sandra ari gutegura igitaramo kizahuza abanyarwanda i Kampala

Iki gitaramo cya Teta Sandra kizaba kuwa 27 Ukwakira 2018 muri 'AER lounge' kamwe mu tubari twubashywe mu mujyi wa Kampala. aha Teta Sandra akaba yasabye abanyarwanda batuye mu mujyi wa Kampala ndetse no muyindi mijyi ya Uganda kwitabira igitaramo cye mu rwego rwo guhura bakishimira umuco wabo gakondo banumva zimwe mu ndirimbo z'abahanzi babanyarwanda zizabafsha mu gusabana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND