RFL
Kigali

Teta Sandra na Miss Vanessa bakiriwe bikomeye muri Uganda –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:2/12/2017 8:57
1


Miss Teta Sandra na Miss Vanessa mu minsi ishize basaga n'abari baracitse intege mu byo gutegura ibitaramo icyakora magingo aya aba bombi babisubiyemo bahera ku gitaramo bagiye gukorera i Kampala bise ‘Gold Glam Party’ kizaririmbamo umuhanzi wo muri Nigeria Mc Galaxy.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ukuboza 2017 ni bwo aba bakobwa b’Abanyarwandakazi bageze mu mujyi wa Kampala aho bakiriwe bikomeye ku kibuga cy’indege cya Entebe. Iki gitaramo Teta Sandra na Miss Vanessa bagiye gukorera mu mujyi wa Kampala bakise ‘Gold Glam Party’ aho we batumiye umuhanzi wo muri Nigeria uzasusurutsa abazakitabira wamamaye ku izina rya Mc Galaxy. Ni igitaramo giteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Ukuboza 2017.

tetaIgitaramo Teta na Miss Vanessa bagiye gukorera muri Uganda

Iki gitaramo kizabera mu mujyi wa Kampala ahazwi nka Club Play. Ni igitaramo kizaba kihagazeho cyane ko kwinjira itike izaba ari 20000 by’amashilingi na 750000 by’amashilingi mu myanya y’icyubahiro harimo n’icyo kunywa. Aba bakobwa bombi baherukaga guhuriza ku gitaramo kimwe bateguye umwaka ushize wa 2016 ubwo bateguraga icyo bise 'Industry Night', igitaramo kitagenze neza ijana ku ijana cyane ko kititabiriwe cyane ndetse n'abatumiwe ntibabashe kuhagera bose. Icyakora cyari igitekerezo cyiza cyari cyakiriwe neza n'abakurikiranira hafi ibijyanye n'imyidagaduro.

 tetatetatetatetatetaTeta na Miss Vanessa ubwo bageraga muri Uganda

AMAFOTO:Ugbliz.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Ese uyu vanessa asigaye yitukuza nawe?sha uri kuba mubi kandi wari mwiza kereka niba ari ibi make up bitajyanye n uruhu rwawe ariko bikugize mubi pe,mu maso hatukuye arheeh urabona biteye iseseme pe.burya inzobe Imana yaguhaye n iyo kwitukuza biratandukanye kure iyo kwitukuza ni fake ikugira mubi saana kandi Imana yarakwihereye uruhu rwiza pe rube igikara cg inzobe cg imibiri yombi byose ni byiza pe.





Inyarwanda BACKGROUND