RFL
Kigali

Teta Diane yataramiye abanyarwanda bahuriye mu mujyi wa Stockholm bizihiza umunsi w’umuganura-Amafoto

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:28/08/2016 14:28
0


Umuhanzi w’umunyarwandakazi Teta Diane ni umwe mu banyarwanda bari hanze y’igihugu muri iyi minsi ariko by’umwihariko ni umwe muri bake bari gukora ibikorwa bya muzika nyamara bari hanze y’igihugu, uyu muhanzikazi rero kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2016 yataramiye abanyarwanda bahuriye Stockholm kwizihiza umuganura.



Imbere y’abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda bahuriye mu mujyi wa Stockholm, umujyi mukuru w’igihugu cya Suede, buzuye icyumba cyabereyemo ibi birori umuhanzikazi Teta yabataramiye abakumbuza umuco nyarwanda yongeraho no kubakumbuza u Rwanda by'umwihariko. Uyu munsi w’umuganura muri iki gihugu ukaba warabaye kuri iyi tariki nyuma yo kwisuganya bagasanga aribwo babonera umwanya rimwe nk’abanyarwanda benshi.

Uretse ambasaderi w'u Rwanda muri Suede, iki gitaramo kitabiriwe n’ingeri zose z’abantu, abana, abakuru ku buryo no mu mafoto bigaragara ko ari abantu bari bafite inyota yo guhura bagasangira ndetse bakungurana ibitekerezo arinako bataramirwa, uwo kubataramira we yari ahari yari Teta Diane, wabaririmbiye nyinshi mu ndirimbo ze zirimo Velo, Kata n’izindi zatumye abantu bahaguruka bagacinya akadiho mu gihe cy'ingana n'isaha n'igice yamaze ari kurubyiniro.

Reba amafoto:

teta dianeTeta Diane yashimiye bikomeye iyi Band ya 'AcousoftBand' imucurangirateta dianeAbantu bari benshi mu cyumba cyabereyemo ibi biroriteta dianeAbafana bahagurutse bafasha uyu muhanzikazi kubyinateta dianeByari ibyishimo ku bantu bari aho, aho byumwihariko Teta avuga ko indirimbo ye nshya 'Bisangwa' yishimiwe cyane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND