Teta Diana uri ku Mugabane w’u Burayi mu bikorwa bya muzika, mu minsi ishize yasohoye indirimbo yitwa ‘Birangwa’ yahimbiye se umubyara yabuze akiri muto. Kuri ubu uyu muhanzikazi yamaze gushyira hanze amashusho y’iyi ndirimbo.
‘Birangwa’ ni imwe mu ndirimbo uyu muhanzikazi yakoreye muri Studio Sanny Sid Inc i Bruxelles aho ari gutunganyiriza album ye ya mbere.'Birangwa' ikaba ari imwe mu ndirimbo icumi zizaba zigize album nshya ya Teta Diana, izaba iriho izisanzwe zizwi n’izindi nshya ari gutegura. Aganira na Inyarwanda.com, Teta Diana yabwiye Inyarwanda ko usibye amashusho y’iyi ndirimbo mu minsi ya vuba aza gushyira hanze izindi ndirimbo zimwe mu zigize Album ye nshya azamurikira no mu Rwanda.
TANGA IGITECYEREZO