RFL
Kigali

Teta Diane wari umaze igihe i Burayi yaciye amarenga ko ashobora kuba agarutse mu Rwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:2/03/2017 9:04
2


Umuhanzikazi Teta Diana yari agiye kumara umwaka yibera i Burayi, benshi bari batangiye gukeka ko atazagaruka mu Rwanda, gusa biturutse ku magambo yanditse ku rukuta rwe rwa facebook, uyu muhanzikazi yaciye amarenga ko ashobora kuba agiye kugaruka mu Rwanda ndetse mu gihe gito gishoboka.



Teta Diana yari yarabwiye Inyarwanda.com ko yagombaga kuba yaragarutse muri Nzeri 2016 icyakora ntibyamworoheye kuko umwaka wa 2016 warangiye atagarutse mu Rwanda dore ko yiberaga i Burayi mu bikorwa binyuranye bya muzika ndetse no mu kwihugura mu bijyanye na muzika. Kuri ubu birashoboka ko yaba agiye kugaruka mu Rwanda nk'uko yabiciyemo amarenga abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook.

Amagambo Teta Diana yatangaje agaca amarenga ko yaba agiye gutaha yagize ati ”Gakondo, namwe bene gakondo muraho? Bantu mwese twabanye, amasaha adutandukanyije aragenda aba macye, ubu ndayabarira ku ntoki. #Iwanyu

Umunyamakuru wa Inyarwanda.com yahise yifuza kuvugana n’uyu mukobwa uzwi muri muzika nyarwanda gusa ntibyoroha kuko atitabaga telefone ye igendanwa cyangwa ngo asubize ubutumwa bugufi yohererezwaga.

teta dianaAmagambo Teta Diana yanditse ku rukuta rwe rwa facebook aca amarenga ko ashobora kuba agiye kugaruka mu Rwanda

Teta Diana yakanyujijeho mu ndirimbo ‘Canga ikarita’, ‘Velo’, ‘Tanga agatego’, ndetse anafite inshyashya yise ‘Birangwa’ ari nayo yitiriye album ya mbere. Uyu muhanzi yavuye mu Rwanda mu ntangiriro z’umwaka wa 2016 ndetse kugeza ubu ntaragaruka mu gihugu.

Teta Diana yari amaze iminsi aba muri Leta ya Utah muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma aza kujya muri Sweden. Mu minsi ishize yari yahamije ko azaza i Kigali akahamurikira album nyuma akazakora n’ibindi bitaramo muri Amerika, Canada n’i Burayi. Turacyabakurikiranira iyi nkuru.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • yawe7 years ago
    teta twari tugukumbuye ikaze cyane
  • mgm7 years ago
    Nizere ko utuzaniye utundi turirimbo twiza nk'utwo wari umaze iminsi uduha. Dukumbuye kongera kukumva no kukubona muturirimbo twawe.





Inyarwanda BACKGROUND