RFL
Kigali

Teta Diane mu bihumbi n’ibihumbi bitabiriye igitaramo cya Beyonce- Amafoto

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/07/2016 8:47
8


Kuri uyu wa 24 Nyakanga 2016 umuhanzikazi Teta Diane yagaragaye mu bihumbi n’ibihumbi by’abantu bitabiriye igitaramo cy’umuhanzikazi Beyonce cyabereye mu gihugu cya Danmark.



Teta Diane mu kwezi kwa Gatanu nibwo yashyize hanze ifoto igaragaza ko afite itike yo kuzinjira muri iki gitaramo cya Formation world tour, nyuma y’amezi atari make uyu muhanzikazi nyarwanda yaje gushyira hanze amafoto amugaragaza ari muri stade aho yari yagiye kwihera ijisho Beyonce wamamaye ku rwego rw’Isi.

teta dianeteta diane

teta diane

Ubwinshi bw'abafana bwatumye Teta aho yari yicaye arebera kure urubyiniro

Iki gitaramo cya Beyonce ni kimwe mu bitaramo ari gukora mu cyo yise The Formation world tour igamije kumurikira Isi nzima Album ye ya gatandatu  yise “Lemonade”. Mu bitaramo mirongo itatu n’umunani Beyonce agomba gukora hasigaye iki Teta yitabiriye cyari igitaramo cya 24 cyabereye mu mujyi wa Copenhagen muri Denmark dore ko cyanabereye muri stade ya Parken Stadium.

teta dianeByasabye Teta kuzinduka kare cyane

teta dianeByari byoroheye Teta kurebera iki gitaramo ku mateleviziyo kuruta kureba ku rubyiniro ariko yarari muri iki gitaramo

Teta amaze iminsi abarizwa ku mugabane w’i Burayi aho ari gukorera ibikorwa bye bya muzika aniga uko isoko rya muzika ku rwego rw’Isi iba yifashe. Imwe mu nkuru nziza uyu muhanzikazi nyarwanda aherutse gutangaza ni uko azanitabira Music Action Lab, igikorwa gihuriza hamwe abantu bafite impano mu muziki baturutse mu bice bitandukanye ku isi bagakora umuziki ufite icyo ufasha isi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gasongo7 years ago
    Ndabona arutwa n'uwabirebeye kuri TV. Ntacyo yarakwiye kwiratana rwose.
  • gkire7 years ago
    ariko uyu mukobwa ko atazi kuririmba kurusha abandi bari nizihe mbaraga afite zituma bamu promoting kugeza aho?
  • Aline7 years ago
    crge Teta kuza impano kko urashoboye!!!
  • hhh7 years ago
    Gasongo ninde ukubwiye ko yabyiratanye? Ahubwo yabyishimiye cyane!!!
  • clement7 years ago
    ubu c nicyo cyar cyamujyanye kok?
  • 7 years ago
    Niba afite ikizungu cyamwikundiye se gifata kubintu kikaba aricyo kimupangira? Ubuse igihe amaze iburayi hari uwo yatse itike? Hari hotel abamo? Mujye muceceka ababa hanze tubona byinshi. Ntakintu arusha abandi bahanzi nta numutungo abarusha, aho biva turahazi
  • Kani7 years ago
    Sha ticket yawe wayangije peee! Warikujya kuri tv rwose. Ariko rata niwowe wayiguriye wayangiza utayangiza nakazi kawe. Gusa uwomu suedua wawe nagutware cyangwa akureke dore birarambiranye
  • Roman ken 7 years ago
    Teta azi ubwenge ahunbwo kuko yagiye guhaha ubumenyi





Inyarwanda BACKGROUND