Kuri uyu wa 24 Nyakanga 2016 umuhanzikazi Teta Diane yagaragaye mu bihumbi n’ibihumbi by’abantu bitabiriye igitaramo cy’umuhanzikazi Beyonce cyabereye mu gihugu cya Danmark.
Teta Diane mu kwezi kwa Gatanu nibwo yashyize hanze ifoto igaragaza ko afite itike yo kuzinjira muri iki gitaramo cya Formation world tour, nyuma y’amezi atari make uyu muhanzikazi nyarwanda yaje gushyira hanze amafoto amugaragaza ari muri stade aho yari yagiye kwihera ijisho Beyonce wamamaye ku rwego rw’Isi.
Ubwinshi bw'abafana bwatumye Teta aho yari yicaye arebera kure urubyiniro
Iki gitaramo cya Beyonce ni kimwe mu bitaramo ari gukora mu cyo yise The Formation world tour igamije kumurikira Isi nzima Album ye ya gatandatu yise “Lemonade”. Mu bitaramo mirongo itatu n’umunani Beyonce agomba gukora hasigaye iki Teta yitabiriye cyari igitaramo cya 24 cyabereye mu mujyi wa Copenhagen muri Denmark dore ko cyanabereye muri stade ya Parken Stadium.
Byasabye Teta kuzinduka kare cyane
Byari byoroheye Teta kurebera iki gitaramo ku mateleviziyo kuruta kureba ku rubyiniro ariko yarari muri iki gitaramo
Teta amaze iminsi abarizwa ku mugabane w’i Burayi aho ari gukorera ibikorwa bye bya muzika aniga uko isoko rya muzika ku rwego rw’Isi iba yifashe. Imwe mu nkuru nziza uyu muhanzikazi nyarwanda aherutse gutangaza ni uko azanitabira Music Action Lab, igikorwa gihuriza hamwe abantu bafite impano mu muziki baturutse mu bice bitandukanye ku isi bagakora umuziki ufite icyo ufasha isi.
TANGA IGITECYEREZO