Teta Diane ni umuhanzikazi w’umunyarwanda umaze iminsi abarizwa ku mugabane w’Uburayi aho avuga ko ari gukorera umuziki atunganya na Album ye nshya yiteguye kuzamurikira mu Rwanda, kuri uyu mugabane w’Uburayi Teta yahateguye igitaramo kigamije gukusanya amafaranga ateganya kuguriramo abanyarwanda batishoboye ubwisungane mu kwivuza.
Nkuko bigaragara mu mashusho yafashe akangurira abantu kuzitabira igitaramo cye, Teta Diane yagize ati”…Geneva muraho cyane ndabatumiye nishimiye cyane kubatumira mu gitaramo cyanjye kizaba tariki 26 z’ukwezi kwa Gicurasi 2017, muzaze muri benshi ni igitaramo kizaba kigamije gufasha umubare w’abantu ibihumbi bitanu badafite ubushobozi bwo kwigurira mituelles de Sante, nzaririmba ku buryo bwa Live…”
Teta Diane yaboneyeho gukangurira abantu kuzitabira igitaramo cye dore ko muri iki gitaramo ari bwo bwa mbere azaririmba indirimbo ze ziri kuri Album ye nshya yise ‘Iwanyu’. Iki gitaramo Teta yatangaje ko kizabera Geneva mu Busuwisi ku mugabane w’Uburayi mbere ho gato ko aza mu Rwanda, aho azamurikira album nshya.
KANDA HANO WUMVE TETA YAMAMAZA IGITARAMO CYE AGIYE GUKORERA MU BUSUWISI
TANGA IGITECYEREZO