RFL
Kigali

Teta Diana yasubitse ibyo gushyira hanze album ye abyimurira mu kwezi yavukiyemo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/02/2018 17:50
0


Kuva muri 2017 Teta Diana yakunze gutangaza ko ari i Burayi ahugiye ku gutunganya Album ye nshya yise ‘Iwanyu’ yagombaga gushyira hanze muri uku kwezi kwa Gashyantare 2018, icyakora ku munota wa nyuma uyu muhanzikazi yamaze gutangaza ko atagishyize hanze iyi Album amaze igihe akoraho ahubwo ko azayishyira hanze mu kwezi yavukiyemo.



Teta Diana yavutse tariki 5 Gicurasi 1992, bivuga ko mu kwezi kwa Gicurasi 2018 azaba yujuje imyaka 24 y’amavuko akaba ari nabwo azamurika album. Yavukiye mu gihugu cya Kenya, avuka mu muryango w’abana 2 ariko ntiyagize amahirwe yo kuba agifite ababyeyi be, kuko nyina yatabarutse Teta akiri muto cyane naho se witwaga Frazier Birangwa agatabaruka mu mwaka wa 2006. Teta yanakoreye papa we indirimbo yamwitiriye iri no kuri iyi Album ye nshya yise ‘Iwanyu’. 

Avuga ku kuba atagishyize hanze album ye nshya Teta Diana yanditse kuri Facebook ati” Niseguye kuri mwe mwese mutegereje album ‘Iwanyu’. Ntigisohotse muri uku kwa kabiri (Gashyantare 2018), ndayibashyikiriza mu kwezi kw'imitsindo n'imigisha (Gicurasi 2018), ukwezi mama yanyibarutse. Muragahorana Imana n'u Rwanda.

tetaTeta Diana umuhanzikazi w'umunyarwanda uri kuba i Burayi

Indirimbo za Teta zamenyekanye cyane harimo nka: Undi munsi, Call me, Ndaje, Kwifata, Kata, Canga ikarita, Fata fata yafatanije n’abandi bahanzi na Umpe akanya yafatanyije na Jules Sentore, Tanga agatego n’izindi nyinshi uyu muhanzikazi yagiye akora zigakundwa.

REBA HANO INDIRIMBO UYU MUHANZIKAZI YITIRIYE PAPA WE UMUBYARA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND