RFL
Kigali

Teta Diana yashyize hanze indirimbo nshya 'None n'ejo' icuranze mu njyana nya Afurika-YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/12/2018 13:59
3


Teta Diana ni umuhanzikazi w'umunyarwanda usigaye akorera muzika ye ku mugabane w'Uburayi, uyu mukobwa wamamaye cyane mu ndirimbo zinyuranye kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise "None n'ejo" iyi ikaba indirimbo igiye hanze ikurikira iyo yaherukaga gukora "Birangwa" yari yakoreye umubyeyi we.



Iyi ndirimbo nshya ya Teta Diana 'None n'ejo' izaba iri kuri album ye nshya yise 'Iwanyu' ateganya kuza kumurikira mu Rwanda, iyi ndirimbo nshya ya Teta amashusho yayo araza kujya hanze mu minsi ya vuba nkuko yabitangarije Inyarwanda.com ikaba yarakozweho nabantu batari bake cyane ko mu mibare usanga ari indirimbo igiye hanze ikozwe nabantu bagera kuri cumi n'abatanu.

Teta Diana

None n'ejo ya Teta Diana yamaze kugera hanze

Teta Diana yabajijwe na Inyarwanda.com niba atazongera gutinda gushyira ahnze indirimbo nkuko amaze igihe bimeze, aha uyu muhanzikazi akaba yamaze mpungenge umunyamakuru agira ati" Ubu noneho ntakongera gutinda ngiye kubaha ibihangano byinshi." Iyi ndirimbo ayishyize hanze nyuma y'ibitaramo binyuranye yakoze mu minsi ishize yaba muri Amerika ndetse no mu Bubiligi cyane ko hose yahataramiye mu mpera z'ukwezi gushize k'Ugushyingo.

UMVA HANO INDIRIMBO "NONE N'EJO" YA TETA DIANA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Ko nawe atangiye kwambara ubusa se?ni akumiro uwo si umuco wacu pe
  • maso5 years ago
    Ubujiji buradutse ye. Yambaye ubusa he se? Ko aka gafoto ari keza karimo art. Ibi wowe wabitekereza? Haaaahaaa umuco mugiye kuwukabiriza muvuge nibyo mutazi. Ariko ntuzongere kabisa uyu mwana ntabwo yambaye ubusa kuko arirebera hirya kandi niba ibitugu bigucumuza wahanzweho na Satani ujye mubanyamasengesho bagusengere.
  • maso5 years ago
    Haahaaa ese warebye ziriya ntoki? Buriya hari icyo ashaka kuvuga. Njye ngenekereje intoki zisobanura Afrika kandi yambaye ubunyafurika ninabwo yiteye. Abazi gusesengura nabo batubwire uko babibonye. Abakora akazi keza. Imburamukoro mwitonde muvuge muziga, abadakora Imana ibabe fafi kuko niyo igaba kandi igihe ishakiye, komeza ushakishe uko ushoboye gusa.





Inyarwanda BACKGROUND