Teta Diana ni umuhanzikazi w'umunyarwanda usigaye akorera muzika ye ku mugabane w'Uburayi, uyu mukobwa wamamaye cyane mu ndirimbo zinyuranye kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise "None n'ejo" iyi ikaba indirimbo igiye hanze ikurikira iyo yaherukaga gukora "Birangwa" yari yakoreye umubyeyi we.
Iyi ndirimbo nshya ya Teta Diana 'None n'ejo' izaba iri kuri album ye nshya yise 'Iwanyu' ateganya kuza kumurikira mu Rwanda, iyi ndirimbo nshya ya Teta amashusho yayo araza kujya hanze mu minsi ya vuba nkuko yabitangarije Inyarwanda.com ikaba yarakozweho nabantu batari bake cyane ko mu mibare usanga ari indirimbo igiye hanze ikozwe nabantu bagera kuri cumi n'abatanu.
None n'ejo ya Teta Diana yamaze kugera hanze
Teta Diana yabajijwe na Inyarwanda.com niba atazongera gutinda gushyira ahnze indirimbo nkuko amaze igihe bimeze, aha uyu muhanzikazi akaba yamaze mpungenge umunyamakuru agira ati" Ubu noneho ntakongera gutinda ngiye kubaha ibihangano byinshi." Iyi ndirimbo ayishyize hanze nyuma y'ibitaramo binyuranye yakoze mu minsi ishize yaba muri Amerika ndetse no mu Bubiligi cyane ko hose yahataramiye mu mpera z'ukwezi gushize k'Ugushyingo.
TANGA IGITECYEREZO