RFL
Kigali

Teta Diana ntagikoreye igitaramo mu Busuwisi, bite bya mituwele ibihumbi bitanu yizeje abanyarwanda ?

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/05/2017 14:09
5


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 25 Gicurasi 2017 habura amasaha macye ngo igitaramo yagombaga gukorera mu Busuwisi kibe yatangaje ko atakigiye gutaramira muri iki gihugu kubera impamvu ze bwite atangaza ko yasimbuwe na Masamba ndetse na Kitoko bagomba gutaramira Geneve mu Busuwisi.



Iki gitaramo cyagombaga kubera mu Busuwisi cyari kuririmbamo Teta kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2017, gusa abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook, Teta Diana yatangaje ko asubitse iki gitaramo ku mpamvu ze bwite atigeze atangaza. Aha yavuze ko yasimbuwe na Masamba ndetse na Kitoko. Teta Diana yizeje abafana be ko uko igitaramo cyari giteguye ariko kizagenda nubwo atazaboneka.

Teta Diana yagombaga gukorera igitaramo i Geneve, ariko ngo ntari buboneke

Teta Diana yabajijwe n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com ibijyanye na mituwele yemereye abanyarwanda ku mafaranga azava muri iki gitaramo maze atubwira ko kuba atabonetse bitavuze ko inshingano z’igitaramo zahindutse. Yavuze ko n'ubundi nyuma y’iki gitaramo inkunga izakusanywamo azayishyikirizwa akayiguriramo mituwele abanyarwanda basaga ibihumbi 5000 nkuko yabivuze ubwo yamamazaga iki gitaramo muri Mata 2017.

Kitoko na Masamba ni bo basimbuye Teta Diana mu gitaramo yagombaga gukorera mu Busuwisi

Asoza ikiganiro yagiranye na Inyarwanda.com Teta Diana yabajijwe niba ateganya gutaramira abafana be i Geneve mu Busuwisi maze adusubiza agira ati “Abantu bari bantegereje birumvikana ko bababaye, nanjye kandi mbabajwe cyane no gusubika igitaramo cyanjye, ndumva ari na bwo bwa mbere bibaye. Gusa ndahari kandi Geneva ni ngombwa nzahajya, ndizera ko nzabataramira bitari kera nk'uko nabitangaje muri video nsoza.“

KANDA HANO WUMVE TETA ASABA IMBABAZI ABANYARWANDA BABA MU BUSUWISI NYUMA YO KUTITABIRA IKI IGITARAMO 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nina6 years ago
    Birababaje kubona masamba aryamira TETA
  • tedy6 years ago
    birambabaje sinzi niba nkinagiyeyo rwose
  • 6 years ago
    Umva ngwarabeshya. Amafranga azakurwa mugitaramo bazayaguha uyatange se, niwowe nyirigikorwa? Hanyuma nkawe Nina reka nkwibarize. Iyuvuze ngo bamuruyamiye ubwo ntuba ushatse gusuzugura masamba nkawe? Urafata umu legende ukamugereranya numutangizi nkuyu ukiga? Rimwe na rimwe mujye mumenya agaciro kabantu mukubahe.
  • Gog6 years ago
    Masamba ararengana. Teta yabuze Visa. Yagiye kuyisaba yigize umuhatari barayimwima....
  • Sabizeze6 years ago
    Ese Burya Masamba aryamira Teta.Ukuntu namwemeraga.nuko nyine nta zibana zidakomanya amahembe. ubwo nazo zarayakomanyije. ariko mwese Turabemera cyane.ese kera Ntibigeze guhwihwisa Sentore ahubwo?





Inyarwanda BACKGROUND