RFL
Kigali

Tekno ari mu ndege yerekeza i Kigali aho ataramira mu masaha make

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/09/2017 14:26
0


Kuri iki Cyumweru tariki 10 Nzeri 2017 ni bwo umuhanzi Tekno agomba gutaramira i Kigali, uyu muhanzi ugomba gutaramira abanya Kigali yakerereweho gato kuva muri Kenya aho yarari gusa magingo aya ari mu ndege aho aje i Kigali mu gitaramo kigomba kubera ahazwi nka Camp Kigali.



Uyu musore umaze kubaka izina ku mugabane wa Afurika aritabira igitaramo cyiswe ‘My250 Concert’ cyatewe inkunga n’uruganda rwa Skol, aho abakitabira bakomeje kugura amatike kuri Camp Kigali, Neo Café, Park Inn Kiyovu, Choma’d, Jumia.rw, Nib Studio, Vanity Lounge (ex KGL), Kabash Fashion (UTC & Sawa Citi), Throphy’s, PesaChoice, Coco Fashion no kuri Bougainvilla.

teknoTekno yamaze gutangaza ko ari mu nzira yerekeza i Kigali

Tuvugana n’abari gutegura iki gitaramo babwiye Inyarwanda.com ko uyu musore agomba kugera mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 10 Nzeri 2017 aho agomba guhita yerekeza mu gitaramo kiri bubere muri Camp Kigali. Iki gitaramo byitezwe ko kiri bugaragaremo  abandi bahanzi nka Bruce Melody,Liliane Mbabazi ndetse n’aba Djs benshi bagomba gufatanya n’uyu muhanzi.

tekno

Tekno aratamira i Kigali uyu munsi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND