RFL
Kigali

Taylor Swift arasaba miliyoni y’amadorali mu rubanza aregamo umugabo ashinja kumukorakora

Yanditswe na: Fred MASENGESHO
Taliki:9/08/2017 13:17
0


Umuhanzi Taylor Swift ubwo yari mu rukiko ku munsi w’ejo yasabye ko uyu mugabo wahoze ari Dj,David Mueller yamuha miliyoni y’amadorali y’Amerika nk’indishyi yo kuba yaramukorakoye ku kibuno.



Nk’uko uhagarariye uyu mukobwa mu mategeko abivuga,ngo Taylor ashaka aya mafaranga kubera ko asanga ibyo DJ Mueller yamukoreye ari ihohoterwa ndetse yongeraho ko uyu mukobwa avuga ko yiteguye kubihamya mu ruhame uburyo uyu mugabo yamufashe ku kibuno.

taylor

Taylor Swift ari kumwe(uwakabiri uhereye iburyo) na Dj Mueller(uwa mbere iburyo) avuga ko yamukorakoye ubwo bifotozaga.

N’ubwo uyu munyamategeko avuga ibi,uruhande rw’uregwa narwo ntiruhakana ko mu by’ukuri Mueller yaba yarakorakoye Swift kandi ko ibi ari ibintu byagira ingaruka mbi ku kazi ke nk’umuririmbyi gusa ngo na we uburyo abivugamo asanga harimo gukabya cyane avuga ko yanamukoze ku myanya y’ibanga.

Uru ni urubanza rwatangiye kuri uyu wa kabiri nyuma yo guhitamo akanama kazaruburanisha kagizwe n’abagabo 2 n’abagore batandatu ndetse Mueller akaba yaratumijwe nk’umutangabuhamya wa mbere muri uru rubanza nk’uko TMZ dukesha iyi nkuru ibitangaza. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND