RFL
Kigali

Tanzania: Diamond ayoboye urutonde rw’abanyamuziki 10 bishyurwa akayabo mu bitaramo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/10/2018 11:03
0


Diamond Platnmuz ayoboye urutonde rw’abahanzi bagera ku icumi bo muri Tanzania bishyurwa akayabo kugira ngo baririmbe mu gitaramo runaka batumirwa n’ababa babiteguye.



Ikinyamakuru Bongo 5 cyandikirwa muri Tanzaniya cyasohoye inkuru muri iki cyumweru dusoje, igaragaza urutonde rw’abanyamuziki 10 bakomeye bishyurwa akayabo mu bitaramo bya buri munsi batumirwamo. Ni urutonde rwakozwe hashingiwe ku bikorwa bitandukanye byinjiriza aba bahanzi bo muri Tanzania.

Iki kinyamakuru kivuga ko Umuziki ndetse n’ibitaramo muri Tanzania no muri Afurika y’Uburasirazuba bigenda byiyongera uko bucyeye n’uko bwije, ngo n’ubwo kenshi habamo imbogamizi z’uko abahanzi batabona uko bagurisha umuziki bakora.

Bavuga ko benshi mu bahanzi bita cyane ku gukora ibitaramo ntibagurishe alubumu nk’uko byagendaga mu myaka yatambutse, ahubwo ngo benshi muri bo baretse ibyo gukora alubumu bayoboka ibitaramo.

Ngo n’ubwo benshi mu bahanzi bakomeza gukora indirimbo, bashyize kure ibijyanye n’isoko rya alubumu kuko benshi mu bafana usanga batagishishikajwe no kugura alubumu z’abahanzi. Ngo ubu abahanzi benshi bashishikajwe no kugurisha ibihangano byabo binyuze kuri ‘Mkito.com’.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko bakoze ubushakashatsi kubijyanye n’amafaranga ahabwa abahanzi bo muri Tanzania kugira ngo batarame mu gitaramo runaka batumirwamo. Bavuze ko bakoze ubucukumbuzi ku mikorere ya buri muhanzi ndetse n’uburyo umuziki wabo ukomeje kwigurisha ku isoko ry’umuziki.

Bavuga ko igiciro cy’aba bahanzi gishobora kwiyongera cyangwa se cyikamunaka binyuze mu biganiro aba bahanzi bagirana n’ababa bateguye igitaramo. Ngo uru rutonde rwanakozwe nyuma y’ibiganiro iki kinyamakuru cyagiranye na bamwe mu bahanzi bashingiye ku bikorwa byabo bikomeye biri ku isoko, uko bafatwa n’abakunzi babo, uko nabo bimenyekanisha, ingano n’umutungo bafite ku isoko ry’umuziki n’ibindi byinshi byashingiweho hakorwa uru rutonde.

1.Diamond Platnumz

Umunyamuziki Diamond Platnumz akaba n’Umuyobozi wa WCB, niwe muhanzi uhenze kugeza ubu muri Tanzania. Mu gitaramo cyangwa se ibirori ibyo ari byo byose wakwifuza kumutumiramo, amakuru avuga ko, yishyurwa amadorali 50,000, angana na mashilingi miliyoni 110 ku gitaramo kimwe, mu bisanzwe ngo ashobora no gufata amadorali 30,000 atajya munsi yayo.

2. Ali kiba

Ali Kiba umuyobozi w’inzu itunganyamuziki RockStar 40000 uherutse gushyira hanze indirimbo ‘Hela’ ari mu bahanzi bakomeye bishyurwa menshi nyuma ya Diamond. Uyu muhanzi yishyurwa agera ku madorali 25,000 angana n’amashilingi miliyoni 50 mu gitaramo kimwe. Ari mu bahanzi bafite umubare munini w’abafana bahora bahaganye n’aba Diamond buri wese yibaza umuhanga mu muziki ndetse n’ufite amafaranga menshi hagati y’aba bahanzi.

3.Harmonize

Uyu muhanzi nawe ubarizwa muri WCB ni umwe mu bari kugaragaza ibikorwa byinshi mu muziki nyuma y’indirimbo nyinshi amaze gukora zigakundwa n’umubare utari muke. Mu gitaramo cyose wakwifuza kumutumiramo utegura agera kuri miliyoni 15 z’amashilingi.

4.Vanessa

Mdee asanzwe afite inzu ireberera inyungu z’abahanzi batandukanye. Ni umwe mu bahanzi bagezweho muri Tanzania mu bitaramo bitandukanye akora. Mu kwezi gushize we n’umukunzi we Jux bahuje imbaraga bategura ibitaramo bise ‘Love&Money’, n’ibitaramo byitabiriwe ku rwego rushimishije. Ubu kugira ngo utumire Vanessa mu gitaramo usabwa nibura miliyoni 15 z’amashilingi.

5.Weusi

Johanna Makini, Nikki II, G.Now, Bonta ndetse na Lody Eyez ni bamwe mu banyamuziki bakomeye muri Tanzania bafite ibikorwa byinshi. Kugira ngo bitabiriye igitaramo cyawe usabwa nibura miliyoni 14 z’amashilingi ashobora kwiyongera cyangwa se akagabanyuka bitewe n’ibiganiro mugirana.

6.Rayvanny

Ni umwe mu bahanzi babarizwa muri WCB, afite indirimbo nyinshi zikunzwe nka ‘Pocho Nene’ ndetse n’izindi nyinshi zituma ashyirwa mu bahanzi bashyirwa ku isoko ry’abanyamuziki bashakishwa na benshi.

Kugira ngo aririmbe mu gitaramo cyangwa se ibirori ahabwa nibura ari hagati ya Miliyoni 10 na 15 y’amashilingi kandi nabwo biterwa n’igitaramo ndetse n’aho kigomba kubera.

7.Jux

Jux ari mu bahanzi bafite ibikorwa byinshi unabimazemo igihe, yasohoye indirimbo nyinshi z’urukurikirane. Jux asanzwe anafite iduka ricuruza imyenda. Ku gitaramo kimwe ahabwa agera kuri miliyoni 10 z’amashilingi, ngo bitewe n’uko igitaramo giteye ashobora kuzamura ibiciro kugeza kuri miliyoni 13 z’amashilingi.

8.Rostam

Iri n’itsinda rihurije hamwe Stamina ndete na Romana Catholic. Bombi bazwi cyane mu ndirimbo ‘Kaolewa’ yabagaruriye abafana benshi. Bombi kugira ngo bitabire igitaramo cyawe usabwa nibura miliyoni hagati ya miliyoni 07-08 y’amashilingi.

9.Aslay

Ari mu bahanzi bafite icyo bigejeje mu babaye bose muri Yamoto Band. Yavuye muri iri tsinda atangira gukora umuziki wenyine atumirwa mu bitaramo bitandukanye na n’ubu. Ubu asaba miliyoni 7 z’amashilingi ashobora kwiyongera mu gitaramo wamutumiramo.

10.Nandy

Ni umwe mu bahanzikazi bari kwitwara neza muri Tanzania bitewe n’indirimbo ze nziza yagiye ashyira hanze. Nandy ni umwe mu bahanzi bakurikirwa cyane kuri Youtube akagira n’umubare munini w’abafana bituma atumirwa mu bitaramo bitandukanye. Kugira ngo aririmbe mu gitaramo cyawe n’ibura iminota itanu, asaba agera kuri miliyoni 7 y’amashilingi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND