RFL
Kigali

T-Wise yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Back to me’ yakoranye n’umuraperi Shizzo-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/06/2017 15:11
2


Umuhanzi ukizamuka T-Wise ukorera umuziki ku mugabane wa Amerika, yakoranye indirimbo n’umuraperi Shizzo na we uba muri Amerika bayita 'Back to me' ndetse kugeza ubu amashusho yayo yamaze kugera hanze.



‘Back to me’ ni indirimbo ya mbere y'umuhanzi ukizamuka witwa T-wise ubarizwa muri Label y'Ibizimizo. Uyu musore akaba yarahuje imbaraga n’umuraperi Shizzo benshi basanzwe bazi nk’umuyobozi wa Bugoyiwood, bakorana indirimbo bise 'Back to me'. Indirimbo ‘Back to me’ yiganjemo ururimi rw’igiswahili na cyane ko T-Wise wayanditse ari umunyarwanda wakuriye mu gihugu cya Tanzania. Shizzo yabwiye Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo yabo ivuga ku bijyanye no gutana kw’abakundana bitunguranye umwe akifuza ko undi yamugarukira.

Amashusho y’iyi ndirimbo yakozwe na producer Cedru usanzwe ukorera abahanzi bakomeye bakorera umuziki muri Amerika, abo ni nka The Ben, Meddy n’abandi. Amashusho y'iyi ndirimbo yafatiwe muri Indianapolis muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Shizzo na T wise, ni bamwe mu bari muri Label y'Ibizimizo babanamo na Adolphe ukorera umuziki mu Rwanda. Shizzo na T-Wise bakomeje gusaba abanyarwanda kubashyigikira. Bibukije abakunzi babo ko bashonje bahishiwe kuko hari byinshi bari kubategurira. 

ShzzoT Wise

T-Wise wanditse indirimbo 'Back to me'

T Wise

Umuraperi Shizzo

REBA HANO 'BACK TO ME' YA T-WISE FT SHIZZO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • carine6 years ago
    abo basore barashoboye pe woww
  • Yve ngaruye6 years ago
    Nice clip boys . courage kbsa





Inyarwanda BACKGROUND