RFL
Kigali

Remy Boy yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye "Ntusanzwe" - VIDEO

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:31/07/2018 8:38
0


Ni umuhanzi watangiye kera muzika nyarwanda umaze kwiyegurira imitima y'abatari bake, ubu akomeje gukora ibikorwa byo kuzamura muzika ye. Nk'uko yabimenyereje abakunzi be kubagezaho indirimbo z'urukundo, ubu yashyize hanze amashusho y'indirimbo "Ntusanzwe".



Nkuranye Remy uzwi nka Remy Boy ubu yashyize hanze amashusho y'indirimbi Ntusanzwe nyuma y'amezi 3 ashyize hanze amajwi y'iyi ndirimbo. 'Ntusanzwe' ni indirimbo iri gukinwa cyane mu bitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda. Ni indirimbo yuzuyemo imitoma inyura benshi bari mu rukundo, ndetse no gutaka umukunzi wawe ko adasanzwe, igaruka kandi ku bintu biranga abakundana nk'uburyo kurekurana biba bigoranye iyo umwe atashye basezeranaho.

Amashusho y'iyi ndirimbo yakorewe i Rubavu n'i Kigali, uwayoboye ikorwa ryayo ni Mariva. Ni amashusho agaragara neza kandi yafashwe n'ibikoresho bigezweho. Tuganira na Remy Boy yadutangarije ko aticaye ubu ari gukora nawe bidasanzwe. Yagize ati:

"Ubu nashyize hanze amashusho y'indirimbo yanjye 'Ntusanzwe' ni nyuma yo kubona uko amajwi y'iyi ndirimbo yakunzwe cyane byatumye nkora amashusho yayo vuba, ubu najye ndi gukora bidasanzwe (aseka cyane) Murakoze."

Remy boy yasoje yizeza abakunzi be ko ubu agiye gufata amashusho y'indirimbo 'Hirariya' yakoranye na Riderman. Tubibutse ko Remy Boy kuva yakuramo ake karenge mu itsinda rya Kadunde ubu amaze kugira indirimbo 5 arizo Change life, Tubirangize, Fight, Hirariya na Ntusanzwe.

Kanda hano urebe amashusho y'indirimbo "Ntusanzwe"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND