RFL
Kigali

Swizz Beatz umugabo wa Alicia Keys akunda bidasubirwaho indirimbo Nana ya Diamond Platnumz

Yanditswe na: Editor
Taliki:5/10/2015 16:56
2


Umuhanzi wo mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba na producer witwa Swizz Beatz kugeza ubu akaba ari n'umugabo wa Alicia Keys yerekanye ko afata umwanya we agakurikirana ibihangano by'umuhanzi Diamond Platnumz uva mu gihugu cya Tanzania.



Ibi bije nyuma yaho abahanzi bo ku mugabane wa Afrika mu gice cy'Uburasirazuba bagenda bakora indirimbo zigaherekezwa n'amashusho arimo umuco nyafurika.

Diamond

Diamond

Imwe mu mpamvu nyamukuru umuntu atashidikanya kuvuga ko Swizz Bitz yakunze indirimbo Nana y'umuhanzi Diamond Platnumz ni ukuntu yashyize  amashusho yayo hanze ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram ikagaragaramo umwana we w'umukobwa witwa Nicole Dean ari kuyibyina.

Swizz

Swizz beats,Nicole Dean(umwana afitanye na Jahna Sebastian) hamwe n'umugore we Alicia Keys

Diamond platnumz nka nyir'indirimbo yavuze ko byamurenze.Ubwo yaganiraga na radio yitwa Tanzania's Cloud FM, Diamond yagize ati " Nyuma y’uko mbonye Swizz Beats yerekana amashusho y'indirimbo yanjye, nahise mfata icyemezo cyo gutangaza indirimbo nshya mfitanye na Ne-Yo ariko ikaba itarasohoka kugira ngo isi imenye ko ibikorwa byanjye byiza bikiri kuza"

Diamond

Ne-Yo umuhanzi w'umunyamerika Diamond yatangaje ko bafitanye indirimbo iri mu nzira isohoka

Yakomeje avuga ko acyumva iyi nkuru kuri we yumvaga ari ikinyoma ariko nyuma yo gusanga ko Swizz Beatz amukurikirana kuri Instagram byamunejeje cyane kubera ko abona umunyamuziki ukomeye nkawe amukurikirana bitagira uko bisa.

Swizz

Hirya yo kuririmba Swizz Beatz anatunganya umuziki(producer)

Nk’uko Diamond yakomeje atangaza, yavuze ko bitarangiriye aho ahubwo nyuma yaho Swizz Beats yerekanye umwana we w'umukobwa abyina indirimbo ya Diamond nyuma yaje no gusangiza abakunzi be kuri instagram indi ndirimbo ya Diamond yitwa Nataka Kulewa.

Remy Niyingize






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kawasafi Bonne AnnĂ©e Max8 years ago
    ni vyiza!east africa iriko iratera imbere mu muziki!
  • h8 years ago
    swizz beats abivuze nabyemera





Inyarwanda BACKGROUND