Umuhanzi wo mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba na producer witwa Swizz Beatz kugeza ubu akaba ari n'umugabo wa Alicia Keys yerekanye ko afata umwanya we agakurikirana ibihangano by'umuhanzi Diamond Platnumz uva mu gihugu cya Tanzania.
Ibi bije nyuma yaho abahanzi bo ku mugabane wa Afrika mu gice cy'Uburasirazuba bagenda bakora indirimbo zigaherekezwa n'amashusho arimo umuco nyafurika.
Diamond
Imwe mu mpamvu nyamukuru umuntu atashidikanya kuvuga ko Swizz Bitz yakunze indirimbo Nana y'umuhanzi Diamond Platnumz ni ukuntu yashyize amashusho yayo hanze ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram ikagaragaramo umwana we w'umukobwa witwa Nicole Dean ari kuyibyina.
Swizz beats,Nicole Dean(umwana afitanye na Jahna Sebastian) hamwe n'umugore we Alicia Keys
Diamond platnumz nka nyir'indirimbo yavuze ko byamurenze.Ubwo yaganiraga na radio yitwa Tanzania's Cloud FM, Diamond yagize ati " Nyuma y’uko mbonye Swizz Beats yerekana amashusho y'indirimbo yanjye, nahise mfata icyemezo cyo gutangaza indirimbo nshya mfitanye na Ne-Yo ariko ikaba itarasohoka kugira ngo isi imenye ko ibikorwa byanjye byiza bikiri kuza"
Ne-Yo umuhanzi w'umunyamerika Diamond yatangaje ko bafitanye indirimbo iri mu nzira isohoka
Yakomeje avuga ko acyumva iyi nkuru kuri we yumvaga ari ikinyoma ariko nyuma yo gusanga ko Swizz Beatz amukurikirana kuri Instagram byamunejeje cyane kubera ko abona umunyamuziki ukomeye nkawe amukurikirana bitagira uko bisa.
Hirya yo kuririmba Swizz Beatz anatunganya umuziki(producer)
Nk’uko Diamond yakomeje atangaza, yavuze ko bitarangiriye aho ahubwo nyuma yaho Swizz Beats yerekanye umwana we w'umukobwa abyina indirimbo ya Diamond nyuma yaje no gusangiza abakunzi be kuri instagram indi ndirimbo ya Diamond yitwa Nataka Kulewa.
Remy Niyingize
TANGA IGITECYEREZO