RFL
Kigali

VIDEO: Super Manager uvuga ko ari mu biganiro na Zari n’umujyanama wa Diamond yahigiye gusubiza ku isuka Diamond, Davido, Tekno na WizKid

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/08/2018 10:18
28


Patrick Gakumba [Super Manager] washyize ku isoko benshi mu bakinnyi bo mu Rwanda, yahamije ko yize neza umushinga wo kwinjira mu muziki nk’impano yakuranye akayihishura muri uyu mwaka. Avuga ko nyuma yo gusohora indirimbo “Sheilla” yatumbagije izina rye yahigiye gukura ku bwamamare uwitwa Davido, WizKid, Tekno ndetse na Diamond.



Mu kiganiro kihariye yagiranye na Inyarwanda.com, uyu mugabo uri kumweru kubera indirimbo ye “Sheilla” ngo ikunzwe cyane kuri televiziyo mpuzamahanga, avuga ko atari ibintu bimugwiririye kwinjira mu muziki ahubwo ko ari ibintu bimaze igihe yarabiteguye, ikirenze kuri ibyo ngo ni umunyempano abanyarwanda bakwiye kwitega. Avuga ko atakora amakosa yo kwinjira mu kintu atagiteguye nk’uko benshi babikora. Yagize ati:

Nagira ngo nkubwire ko ntabwo ari ibintu bingwiririye. Icya mbere njye mfite impano yo kuririmba. Ni yo wakumva n’indirimbo yanjye nakoze, tinya ko nsohoye indirimbo ya mbere ku giti cyanjye….Ikaba yamaze kugera kuri Televiziyo zo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba…Ikintu akenshi cyica abantu cyane cyane abanya-Afurika, ugasanga ikintu bakoze giheze imbere mu gihugu.

super ,manae

Super Manager yahigiye kwibagiza benshi Diamond, Davido, Tekno ndetse na Wiz Kid

Super Manager mu muziki ari gukoresha izina rya ‘2 Ten’ (Bisobanuye Tuza Tekereza Ntiwihebe), yabwiye INYARWANDA ko ikimugenza ari ugukura Diamond, Davido, Tekno ndetse na Wiz Kid mu mitwe y’abakunzi babo. Ngo ni gahunda ndende yatangiranye imuganisha ku butsinzi mu muziki. Ati “Njyewe icyo nshaka ni ukugira ngo nkure kuri top (hejuru) bariya bantu bane. Hari umuntu witwa ngo ni Davido, hari Diamond, hari Tekno hari na Wiz Kid,..”

Ibi avuga abishingira ku kuba afite impano no kuba azi kuririmba nk’uko abyivugira, ngo byamugeza ku gasongero kuruta aho Diamond, Davido, Tekno na Wiz Kid bamaze kugera. Ati “ Icya mbere ntibandusha impano habe na gato. Niba ari ukwandika, indimi ndandika…Niba ari ukwemeza abantu ntibandusha kwemeza abantu. Ni gute ushobora kumbwira ngo Davido ashobora kwiharira Afurika cyangwa ngo Diamond yiharire Afurika Super Manager ndi aha ngaha?,”

2 Ten ari we Supermanager avuga ko umuziki atari ibintu yigana, ngo ni impano yakuranye ku buryo anarondora benshi mu bahanzi bo muri Tanzania yafashije bakaba kuri ubu bafite amazina akomeye mu muziki w’Afurika. Avuga ko ubwo yigaga mu mwaka wa Gatanu muri Tanzania, yashinze itsinda ry’abanyamuziki yari ahuriyemo na Dallas ndetse na Ben Pol wakoranye indirimbo na Knwoless mu minsi ishize, ngo we yaje gukomeza amashuri abandi bayoboka iy’umuziki. Ngo aherutse kubatumaho ababwira ko yinjiye mu muziki, bamusubiza ko ashaka kubasubiza ku isuka. Yagize ati:

Njyewe nashinze itsinda niga mu mashuri yisumbuye. Nigaga mu mwaka wa Gatanu, Dallas na Ben Pol uyu wakoranye indirimbo na Knowless. Bo bari mu mwaka wa Gatatu mbashyira mu itsinda ryanjye. Mbashyize mu itsinda ryanjye, ndabazamura, mbigisha kuririmba, mbigisha kwandika. Ntabwo ari ukukubeshya. Ngeze aho, njya muri Kaminuza njya gukurikirana iby’umupira kuko n’umupira narawukundaga….

Ngo Ben Pol na Dallas bumvise ko Super Manager yinjiye mu muziki baravuze bati “N’ibyatsi ntibizasigara.” Indirimbo ye “Sheilla” aherutse gushyira hanze ngo yatumye yandikirwa na Zari The Lady Boss ndetse n’umujyanama wa Diamond, Hamisi Shabaana Tale Tale wamamaye nka Babu bose bamusaba gutangira gukorana nawe nk’abajyanama be.

Yagize ati: "Iriya ndirimbo yanjye yamaze gusohoka. Ijya ku mbuga nyinshi, imaze kujyaho nandikirwa na Babu Tale, umujyananama wa Diamond ndetse ngo yanandikiwe na Zari the Lady.” Avuga ko umujyanama wa Diamond yamwandikiye amushimira ku bw’indirimbo nziza “Sheilla” yakoze anamusaba ko bakorana cyo kimwe na Zari ngo nawe n'icyo yamusabaga.

babu tal;e

Ubutumwa ngo yandikiwe na Zari the Lady Boss

Super Manager uvuga ko abahanzi nyarwanda bamubanjirije mu muziki ari 'barumuna be' ndetse ngo akaba atazi na Alex Muyoboke wabaye 'Manager' w'abahanzi nyarwanda benshi akabafasha gutera imbere, yabwiye Inyarwanda.com ko ari we mucunguzi w'umuziki nyarwanda aho yambariye kuwugeza ku rwego mpuzamahanga. Yadutangarike kandi ko Babu Tale umujyanama wa Diamond yamubwiye ko yamugeza ku rwego rushimishije nk’uko yabikoreye Diamond, Mr Blue, AY n’abandi. Avuga ko na Zari The Lady Boss nawe ariko yamubwiye amusaba ko bakorana, gusa ngo aba bose yabasabye ko bategereza akabanza gukora neza umuziki. 

Indirimbo “Sheilla” aherutse gushyira hanze avuga ko yamutwaye agera kuri miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda. Yakorewe muri Afurika y’Epfo na Bob Chris. Patrick Gakumba (Super Manager) wambukije benshi mu bakinnyi b'umupira w'amaguru barimo Kagere Meddie, Bashunga Abouba na Tuyisenge Jacques, aritegura gushyira hanze indirimbo “Back to me” ashaka kubanza kunonsora amashusho yayo.

aya mashushoa

"Sheilla" indirimbo ya mbere yamutwaye agera kuri miliyoni eshanu n'imisago

abahanzi

yandikiranye

lindfa

Mutesi Linda nawe ngo yandikiye Super Manager

abakinnyio

Ubutumwa bw'umujyanama wa Diamond ngo yandikiye Super Manager

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE SUPER MANAGER AVUGA KO AGIYE GUSUBIZA KU ISUKA DIAMOND NA BAGENZI BE

REBA HANO SHEILLA BY SUPER MANAGER







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Namibia5 years ago
    Zari yabaye iturufu yo kumenyekana kwingegera zose .
  • 5 years ago
    uyu we yanyweye iryahe bahu???
  • 5 years ago
    abanyarwanda no kwiyemera bigeze aho bintera iseseme
  • eric5 years ago
    uwo mutipe ninjiji cyane aZajye kubeshya abandi abanyarwanda sinjiji nkiyo ngirwa muhanzi babou tale ngo ni babou Tare abateka mitwe bageze no mubahanzi ndumiwe
  • Na5 years ago
    Ndumiwe kabisa bavuga abiyemezi uyu aranyumije pe. Please mudukurikiranire niba koko zari yaramwandikiye kuko iyi ndirimbo ndumv idakanganye pe. Sinjya mpinga ibintu byabantu ariko uyu yakabije
  • Rugwiro Aloys5 years ago
    Ibi ni masturbation yokukigero cyohejuru
  • Rebakure5 years ago
    Uyu mutype bamujyane indera ahubwo, ndabona afite ikibazo cyo mumutwe, si gusa kbs
  • Tanga5 years ago
    Ntabenshye ndabona asa numuhungua wa Barafinda
  • Ntaribi5 years ago
    Umuntu uvunga ngo ashaka kuba umunyamuziki wemewe, yarangiza muri interview ye aga quoting Kagame inshuro 7 , ubwo se arumva abafana badakunda Kagame, bazamukunda gute? Wagirango ari kwiyamamariza ubudepite! Yewe, koko ukeneye manager, ... sinon uzavuga nibitavugwa
  • Itonde Musore5 years ago
    Indirimbo imwe iraguhiriye none waciye ibiti namabuye? Koko? Yewe na Jaz na Beyonce ntanumwe wigeze avuga amagambo nkayo, nkaswe wowe rushati, ntasoni
  • Abanyarda turi Smart5 years ago
    Uravuga igihugu cyane kurusha ubuhanzi, wagirango uri gukorera interview hanze y'u Rda. Hari uwakubwiyeko ukwiye kwibutsa abanyarda igihugu cyabo cg wibwirako ugikunda kubarusha? No doubt, ukeneye psychlogist
  • Hahahaah5 years ago
    Sha ndabona uri muri system barafinda!!cyokoza urwaje imbavu
  • Media will discover u5 years ago
    Uti South Africa nkorerayo ubucuruzi, Tanzaniya, Finland, Malasia wamusorewe, akazi kawe gashobora no kuba atari umupira. Ubwo ntiwanagurisha nabantu? (Gusa ninabyo usanzwe ukora, hahahah)
  • Rwanda5 years ago
    Aka kiyemezi se kavumbutse he. kabanje kakagira ibikorwa kakabona kuvuga. amagambo yakarenzeeee
  • V5 years ago
    Do you see what I see in these "messages" uyu mugabo yandikiwe? Reka babyite agakino koko
  • 5 years ago
    Ndabona uri umusimbura wa Sergent Robert, imyenda yose wambaye hasi nimyenda ya gisirikare. Umusimbura ntande, ko mbona utamurusha kumenya ibyo mukurikiye, anyway amajwi yo ajya guhura. Hanyuma, muri interview ko utavugamo Assinah kandi ndeba mwagahuje, muri iyi dancehall yawe?
  • Yves Mussa5 years ago
    Njye kabsa ndabona ibyo yavuze... Yipashe muremure. Ngo azasubiza kuisuka Davido,Diamond, Wizkid and Tecno hhhhh Ndacyeka ko ari kurota. Thanks
  • mupenzi5 years ago
    courage courage ndabona ubasha musaza
  • Mr Blue 5 years ago
    Hahaha Mana yanjye cyokora urashimishije pe, izo message urabona ko uri izo mwiyandikiye(wowe na mugenzi wawe) just guhindura izina muri repertoire yawe, kandi si ukugupinga kuko wafashe igihe cyawe ukora indirimbo; just ibintu 2; iyo ndirimbo niba wararengeje ibihumbi 500 000 frw (imodoka, ababyinnyi kamera 2, kwishyura aho mwakoreye, izo fanta babahaye, na za airtimes mwaguze) uzamenye ko waba warahenzwe. Hagati aho courge
  • Ildephonse5 years ago
    uyu se utazi no kwandika izina rya Babu Tale bahuriye he? Nyamara muzajya mushungera abantu birwariye aho kubavuza mubafashe gusara!





Inyarwanda BACKGROUND