Patrick Gakumba [Super Manager] washyize ku isoko benshi mu bakinnyi bo mu Rwanda, yahamije ko yize neza umushinga wo kwinjira mu muziki nk’impano yakuranye akayihishura muri uyu mwaka. Avuga ko nyuma yo gusohora indirimbo “Sheilla” yatumbagije izina rye yahigiye gukura ku bwamamare uwitwa Davido, WizKid, Tekno ndetse na Diamond.
Mu kiganiro kihariye yagiranye na Inyarwanda.com, uyu mugabo uri kumweru kubera indirimbo ye “Sheilla” ngo ikunzwe cyane kuri televiziyo mpuzamahanga, avuga ko atari ibintu bimugwiririye kwinjira mu muziki ahubwo ko ari ibintu bimaze igihe yarabiteguye, ikirenze kuri ibyo ngo ni umunyempano abanyarwanda bakwiye kwitega. Avuga ko atakora amakosa yo kwinjira mu kintu atagiteguye nk’uko benshi babikora. Yagize ati:
Nagira ngo nkubwire ko ntabwo ari ibintu bingwiririye. Icya mbere njye mfite impano yo kuririmba. Ni yo wakumva n’indirimbo yanjye nakoze, tinya ko nsohoye indirimbo ya mbere ku giti cyanjye….Ikaba yamaze kugera kuri Televiziyo zo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba…Ikintu akenshi cyica abantu cyane cyane abanya-Afurika, ugasanga ikintu bakoze giheze imbere mu gihugu.
Super Manager yahigiye kwibagiza benshi Diamond, Davido, Tekno ndetse na Wiz Kid
Super Manager mu muziki ari gukoresha izina rya ‘2 Ten’ (Bisobanuye Tuza Tekereza Ntiwihebe), yabwiye INYARWANDA ko ikimugenza ari ugukura Diamond, Davido, Tekno ndetse na Wiz Kid mu mitwe y’abakunzi babo. Ngo ni gahunda ndende yatangiranye imuganisha ku butsinzi mu muziki. Ati “Njyewe icyo nshaka ni ukugira ngo nkure kuri top (hejuru) bariya bantu bane. Hari umuntu witwa ngo ni Davido, hari Diamond, hari Tekno hari na Wiz Kid,..”
Ibi avuga abishingira ku kuba afite impano no kuba azi kuririmba nk’uko abyivugira, ngo byamugeza ku gasongero kuruta aho Diamond, Davido, Tekno na Wiz Kid bamaze kugera. Ati “ Icya mbere ntibandusha impano habe na gato. Niba ari ukwandika, indimi ndandika…Niba ari ukwemeza abantu ntibandusha kwemeza abantu. Ni gute ushobora kumbwira ngo Davido ashobora kwiharira Afurika cyangwa ngo Diamond yiharire Afurika Super Manager ndi aha ngaha?,”
2 Ten ari we Supermanager avuga ko umuziki atari ibintu yigana, ngo ni impano yakuranye ku buryo anarondora benshi mu bahanzi bo muri Tanzania yafashije bakaba kuri ubu bafite amazina akomeye mu muziki w’Afurika. Avuga ko ubwo yigaga mu mwaka wa Gatanu muri Tanzania, yashinze itsinda ry’abanyamuziki yari ahuriyemo na Dallas ndetse na Ben Pol wakoranye indirimbo na Knwoless mu minsi ishize, ngo we yaje gukomeza amashuri abandi bayoboka iy’umuziki. Ngo aherutse kubatumaho ababwira ko yinjiye mu muziki, bamusubiza ko ashaka kubasubiza ku isuka. Yagize ati:
Njyewe nashinze itsinda niga mu mashuri yisumbuye. Nigaga mu mwaka wa Gatanu, Dallas na Ben Pol uyu wakoranye indirimbo na Knowless. Bo bari mu mwaka wa Gatatu mbashyira mu itsinda ryanjye. Mbashyize mu itsinda ryanjye, ndabazamura, mbigisha kuririmba, mbigisha kwandika. Ntabwo ari ukukubeshya. Ngeze aho, njya muri Kaminuza njya gukurikirana iby’umupira kuko n’umupira narawukundaga….
Ngo Ben Pol na Dallas bumvise ko Super Manager yinjiye mu muziki baravuze bati “N’ibyatsi ntibizasigara.” Indirimbo ye “Sheilla” aherutse gushyira hanze ngo yatumye yandikirwa na Zari The Lady Boss ndetse n’umujyanama wa Diamond, Hamisi Shabaana Tale Tale wamamaye nka Babu bose bamusaba gutangira gukorana nawe nk’abajyanama be.
Yagize ati: "Iriya ndirimbo yanjye yamaze gusohoka. Ijya ku mbuga nyinshi, imaze kujyaho nandikirwa na Babu Tale, umujyananama wa Diamond ndetse ngo yanandikiwe na Zari the Lady.” Avuga ko umujyanama wa Diamond yamwandikiye amushimira ku bw’indirimbo nziza “Sheilla” yakoze anamusaba ko bakorana cyo kimwe na Zari ngo nawe n'icyo yamusabaga.
Ubutumwa ngo yandikiwe na Zari the Lady Boss
Super Manager uvuga ko abahanzi nyarwanda bamubanjirije mu muziki ari 'barumuna be' ndetse ngo akaba atazi na Alex Muyoboke wabaye 'Manager' w'abahanzi nyarwanda benshi akabafasha gutera imbere, yabwiye Inyarwanda.com ko ari we mucunguzi w'umuziki nyarwanda aho yambariye kuwugeza ku rwego mpuzamahanga. Yadutangarike kandi ko Babu Tale umujyanama wa Diamond yamubwiye ko yamugeza ku rwego rushimishije nk’uko yabikoreye Diamond, Mr Blue, AY n’abandi. Avuga ko na Zari The Lady Boss nawe ariko yamubwiye amusaba ko bakorana, gusa ngo aba bose yabasabye ko bategereza akabanza gukora neza umuziki.
Indirimbo “Sheilla” aherutse gushyira hanze avuga ko yamutwaye agera kuri miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda. Yakorewe muri Afurika y’Epfo na Bob Chris. Patrick Gakumba (Super Manager) wambukije benshi mu bakinnyi b'umupira w'amaguru barimo Kagere Meddie, Bashunga Abouba na Tuyisenge Jacques, aritegura gushyira hanze indirimbo “Back to me” ashaka kubanza kunonsora amashusho yayo.
"Sheilla" indirimbo ya mbere yamutwaye agera kuri miliyoni eshanu n'imisago
Mutesi Linda nawe ngo yandikiye Super Manager
Ubutumwa bw'umujyanama wa Diamond ngo yandikiye Super Manager
REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE SUPER MANAGER AVUGA KO AGIYE GUSUBIZA KU ISUKA DIAMOND NA BAGENZI BE
REBA HANO SHEILLA BY SUPER MANAGER
TANGA IGITECYEREZO