Sugira Ernest ni umukinnyi w’ikjipe ya APR FC akaba na rutahizamu mu ikipe y’igihugu Amavubi. Uyu musore wavunikiye mu myitozo y’ikipe y’Igihugu Amavubi akaza kuvurirwa mu bitaro bya King Faisal ari naho yabagiwe bwa mbere, kuri ubu nyuma y'uko imvune ye yanze gukira biba ngombwa ko ajya kubagirwa mu Buhinde aho amaze iminsi.
Uyu mukinnyi waguzwe n’ikipe ya APR FC mu ntangiriro z’umwaka w’imikino wa 2017/2018, yageze mu Buhinde tariki 28 Gashyantare 2018, aho byari byitezwe ko abaganga bazareba ikibazo afite mu kuguru kw’ibumoso, maze nyuma yo kubona ko ikibazo cye kitakize bafata icyemezo cyo kongera kumubaga akaba yabazwe kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Werurwe 2018. Nyuma yo kongera kubagwa, abaganga bo mu Buhinde babwiye Sugira Ernest ko azamara amezi atatu agendera ku mbago.
Sugira Ernest yabazwe ukuguru
Sugira Ernest uri mu Buhinde, yabagiwe mu bitaro bya Medanta the medecity hospital biri mu mujyi mukuru wa NewDelhi. Uyu mukinnyi yavunitse mu kwezi kwa 8 umwaka ushize, ubwo yari mu myitozo n’ikipe y’igihugu yahataniraga itike y’igikombe cya CHAN, bakaba baragombaga guhura n’ikipe ya Uganda mu mukino wo kwishyura wabereye i Kigali, u Rwanda rukaza kuwutsinda ku bitego 2-0.
Sugira Ernest ku gitanda nyuma yo kubagwa
Uyu rutahizamu yagize ikibazo ari mu myitozo, avunika igufwa ry’ukuguru kw’ibumoso, aza kuvurirwa mu bitaro bya King Faisal, ariko ntibyagenda uko yabiteganyaga, kuko igihe cyo kugaruka mu kibuga, uyu musore yaje kongera gutangira kubabara icyo gihe ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bukaba bwarafashe icyemezo cyo kujya kongera kumuvuza noneho mu Buhinde ari naho ari kubarizwa ndetse akaba ari naho yabagiwe.
TANGA IGITECYEREZO