RFL
Kigali

Sugira Ernest uherutse kubagirwa mu Buhinde yagarutse kurwarira mu Rwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/03/2018 9:39
3


Sugira Ernest ni umukinnyi wa APR FC akaba na rutahizamu mu ikipe y’igihugu Amavubi. Uyu musore wavunikiye mu myitozo y’ikipe y’Igihugu Amavubi akaza kuvurirwa mu bitaro bya King Faisal ari naho yabagiwe bwa mbere, nyuma y'uko imvune ye yanze gukira biba ngombwa ko ajya kubagirwa mu Buhinde aho yari amaze iminsi ariko ubu yagarutse mu Rwanda.



Uyu mukinnyi waguzwe n’ikipe ya APR FC mu ntangiriro z’umwaka w’imikino wa 2017/2018, yageze mu Buhinde tariki 28 Gashyantare 2018, aho byari byitezwe ko abaganga bagombaga kureba ikibazo afite mu kuguru kw’ibumoso, maze nyuma yo kubona ko ikibazo cye kitakize bafata icyemezo cyo kongera kumubaga akaba yabazwe ku wa 6 Werurwe 2018. Nyuma yo kongera kubagwa, abaganga bo mu Buhinde babwiye Sugira Ernest ko azamara amezi atatu agendera ku mbago. 

Sugira Ernest

Sugira Ernest yabagiwe mu Buhinde

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Werurwe 2018 ni bwo uyu mukinnyi yagarutse mu Rwanda nyuma yo kwivuriza mu Buhinde kuri ubu akaba agiye kumara amezi atatu agendera ku mbago mbere yuko yongera gukora imyitozo ngo arebe ko yasubira mu kibuga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • aaaaaa6 years ago
    aaaaa
  • Kabahoza6 years ago
    Nibyiza cyane kumva ko umusore wacu yagarutse kandi kubagwa byaragenze neza,turamukeneye mu mavubi yacu kandi jye nku mukunzi wa Kiyovu ndamwishimiye
  • NIYONKURU ICARUSI AIME5 years ago
    CECAFA KAGAME CUP BYABABYIZA AYIKINNYEHO.





Inyarwanda BACKGROUND