RFL
Kigali

Strong Voice na Dr Claude bagiye gukora igitaramo cyo kwizihiza umunsi w’abafite ubumuga

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:27/11/2015 10:20
1


Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga, itsinda rya Strong Voice rifatanyije na Dr. Claude bateguye igitaramo cyo gukusanya inkunga no kwizihiza uyu munsi.



Ubusanzwe umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga(International Day of Persons with Disabilities) wizihizwa ku itariki 03 Ukuboza buri mwaka . Uyu munsi washyizweho n’umuryango w’abibumbye(United Nations) muri 1992. Iki gitaramo cyateguwe cyo kuwizihiza giteganyijwe ku wa gatanu tariki 04 Ukuboza 2015  ku Kimihurura kuri One Love Project, bakunda kwita kwa Rasta, guhera saa moya n’igice z’umugoroba(7H30).

Concert One Love

Bazafatanya na Dr Claude

Patrick umwe mu bagize itsinda rya Strong Voice



Strong Voice mu gitaramo cyo kwibuka Bob Marley muri Gicurasi 2015

Ni igitaramo itsinda rya Strong Voice ryahoze ryitwa Kids Voice rivuga ko rihishiye byinshi abakunzi baryo ndetse n’abakunzi b’injyana ya Reggae muri rusange. Aganira na inyarwanda.com, Patrick umwe mu bagize iri tsinda yavuze ko biteguye bihagije kandi bakaba bemeza ko uzahagera azishimira nkuko bisanzwe uburyo bw’imiririmbire yabo ndetse by’umwihariko bafatanyije n’umuhanzi Dr Claude.

Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi bitatu(3.000 RFW) kuri buri muntu , agahabwa icyo kunywa. Amafaranga azava muri iki gitaramo azakoreshwa nk’inkunga yagenewe abantu bafite ubumuga, igikorwa kizakorwa na Mulindi Japan One Love Project.

Itsinda rya Strong Voice  rikomeje kugaragaza ubuhanga mu kuririmba muzika y’umwimerere (live music) mu njyana ya Reggae rigizwe n’abavandimwe bane bavukana:Patrick , Pacifiqe, Carine na Heritier. Bose bakaba bariyemeje gutangiza iri tsinda ngo nabo bajye banyuza ubutumwa Patrick yise ubw’isanamitima  mu ndirimbo zabo. Batangiye muzika muri 2006 bitwa Kids voice,  baza kurihindura muri 2012 biyita Strong voice. Kugeza ubu bakaba bamaze gukora album imwe iriho indirimbo 17 .






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Eric Nsengiyumva 8 years ago
    Strong voice ni group ikora umuziki mwiza wumwimerere turabashaka ihuye tubereke ko tubakunfa nibazeeeeeeee weeee





Inyarwanda BACKGROUND