Steve Brown ni umwe mu bahanzi nyarwanda, yakoze indirimbo igaruka ku mibanire mu rukundo rw’umuhungu n’umukobwa agendeye ku byabaye ku nshuti ye magara.
Ni indirimbo yise ‘I am Sorry’ aho umuhungu aba asaba umukobwa imbabazi ku kuba yarirukankiye umusiga agasiga umusanga nyamara yari amufitiye urukundo ari ka kageso ko kubona isha itamba ugata n’urwo wari wambaye.
Steve avuga ko abahanzi ubusanzwe baririmba ibintu bibaho cyane nawe ariyo mpanvu yahimbye iyo ndirimbo kuko abibona kenshi cyane agendeye ku byo abona hanze akaba yarabikoze kugira ngo byibuze agire icyo yubaka mu mitima ya benshi.
Steve Brown yakoze indirimbo agendeye ku byabaye ku nshuti ye
Ubwo umunyamakuru wa INYARWANDA yamubazaga icyamuteye gukora iyi ndirimbo, Steve Brown yagize ati “Hari umuhungu w’inshuti yanjye wakundanye n’umudamu watandukanye n’umugabo barakundana cyane mu gihe cy’amezi 3 wa mudamu atangira kuzajya amwihisha. Yanamwandikira undi akamwihorera, umuhungu yenda gusara. Bigaragara ko uwo mudamu yari afite abandi ku ruhande. Uwo musore mugira inama yo kumwikuramo akambwira ko bimukomereye atabishobora kuko yamukundaga cyane kandi ubwo yari yanze umukobwa bakundanaga ngo ntiyamwiyumvagamo! Ndareba nsanga nabikuramo indirimbo. Gusa namugiriye inama yo gusubirana na wa wundi wa mbere ubu baranasubiranye.”
Ibyabaye kuri uwo muhungu ari nabyo byahaye inganzo Steve Brown, birumvikana ko ari inkuru itari nziza, ni kwa kubona isha itamba twavuze haruguru. Iyi ndirimbo ya Steve Brown, irimo byinshi byaba nk’impanuro ku bakundana ndetse no ku batita ku babakunda bakirukira abatabitayeho.
TANGA IGITECYEREZO