RFL
Kigali

Stella wiyamye cyane abamuvuga nabi arajwe inshinga no gukora cyane kubera imbaraga yatewe na The Rock

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:9/10/2018 8:44
0


Abazi umuhanzikazi Akothee wo mu gihugu cya Kenya, ni umwe mu bataripfana ndetse batanagira isoni zo kwiyerekana no kudahisha na gato ibice by’ibanga ku mibiri yabo. Ubwo umuraperikazi Stella yakoraga ibisa n’ibya Akothee yavugishije benshi.



Akothee akunze kwambara ibyo abenshi bavuga ko ari ukwambara ubusa. Imibyinire ye nayo, ntijya iha agahenge abitabira ibitaramo aririmbamo by’umwihariko ab’igitsina gabo kuko imibyinire ye n’imyambarire ye iyo bihuriye hamwe havuga benshi n’ubwo bahuriza ku kuba adafite ikimero cyiza ariko ntibikuraho ko hari abo biteza ibibazo.

Akothee na STL bakunze gushyirwa mu gatebo kamwe kubera iyi foto

Mu minsi ishize rero, umuraperikazi wo muri Kenya, Stella Mwangi uzwi ku kazina ka STL yakoze ibijya gusa n’ibya Akothee mu ifoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga igaragaza imiterere ye kuko aba yazamuye akajipo hejuru kandi yicaye. Hari n’indi foto igaragaza STL ku rubyiniro yambaye imyenda imugaragaza, ibintu byatumye abenshi bavuga ko yaba yatangiye kwigana imyitwarire ya Akothee.

Stella Mwangi we ntiyitaye na gato ku bamuvugaho kuko ibi yabikoze abizi

Ubwo yaganiraga n’igitangazamakuru cya Nation, STL yiyamye cyane abamuvugaho agaragaza ko ibyo yakoze byose yerekana umubiri we atabyicuza na gato kandi atigeze yigana Akothee nk’uko byavuzwe na benshi. Yagize ati:

Ubusanzwe sinjya nita ku bimvugwaho bibi. Mbigendera kure cyane kuko mba nzi icyo nshaka mu byo nkora kuko mba mbikoreye aheza. Iyo nshyushye mba nshyushye, ni kuki nakwambara imipira y’imbeho? Biriya ni ibitekerezo by’abantu. Mfungukira inama za Mama wanjye, producer wanjye n’abo mu itsinda ryanjye kuko mba nzi neza kobanshakaho ibyiza. Ariko ibindi byo hanze, ntiwanezeza abant bose. Natoje abo mu itsinda ryanjye kutazigera bambwira ibibi abantu bamvugaho, sinkeneye no kubimenya.

Stella yita ku nama za nyina, producer n'itsinda ryita ku bikorwa bye gusa 

Nyuma yo kugaragaza ko nta mpungenge na nkeya atewe n’ibyo avugwaho, yavuze ko ikimuraje inshinga ari ugukora cyane dore ko mu kwezi gushize umukinnyi wa filimi ukomeye muri Amerika, Dwayne Johnson uzwi nka The Rock yashimye cyane indirimbo ye ikanakoreshwa muri Serie za HBO, ‘Ballers’.

Stella yavuze ko bigeze kubivugaho ariko batari bazi ko bizabaho. Yagize ati: “Ubundi nari niteguye ko Tommy Hilfiger azagira icyo avga ku ndirimbo yanjye. Kuko yakoresheje indirimbo zanjye 2 zisubirwamo ndetse yanazimbwiyeho byinshi (twaraganiriye). Kuba The Rock ari we wabikoze kuriya byarantangaje cyane bidasubirwaho, byagaragaje ko azi kwiyoroshya no guca bugufi cyane. Muri Hollywood ibyamamare byicisha bugufi kuri rubanda rugufi cyane, noneho yananshyize ku mbuga ze nkoranyambaga. Ubwo twari turi gukora iriya ndirimbo, mu myaka 2 ishize twanabivuzeho njye na producer wanjye tuvuga tuti ‘Ese nk’ubu nka The Rock agize gutya akumva iyi ndirimbo irimo izina rye byagena gute?’ ariko ntitwari tuziko hari ikizavamo”

The Rock

The Rock yashimishije cyane Stella bimutera ishyari ryiza ryo gukora cyane

Ubwo bamubazaga niba yaba aziranye na The Rock bigiye kure ku buryo yaba ari yo mpamvu yamushyize kuri Instagram ye, yasubije ko bataziranye rwose “Oya, ariko producer wanjye yahuye n’umukunzi we ubwo bari bari muri Los Angeles maze akunda igihangano cyanjye. Ni aho byose byahereye.”

Stella yavuze ko atari asanzwe aziranye na The Rock byihariye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND