Umuhanzi Dushime Gad uzwi nka Starish Og mu muziki yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo ye yise 'You never know' iri mu njyana ya Hiphop. Muri iyi ndirimbo, Starish Og ahamagarira abantu gukora ibyiza akavuga ko umugabo arangwa n'ibikorwa bizima. Avugamo kandi ko abantu muri iki gihe batakaje ubumuntu akabasaba kwikosora bakabana mu mahoro.
Iyi ndirimbo 'You never know' ni iya gatanu mu zo Starish Og amaze gushyira hanze. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Starish Og yadutangarije ko muri uyu mwaka wa 2018 afite umushinga wo gukorana indirimbo na Social Mula.
TANGA IGITECYEREZO