RFL
Kigali

SQ yashyize hanze indirimbo Mr Love yakoranye na Fireman –YUMVE HANO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:17/06/2017 10:57
0


Umunyabugeni akanaba umuhanzi mu njyana ya RnB na Pop, SQ yashyize hanze indirimbo nshya yakoranye n’umuraperi Fireman bakayita ‘Mr love’, ije ikurikira iyo yaherukaga gukora yari yise ‘Vanilla’.



Iyi ndirimbo yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na producer First boy, ubwo yayitugezagaho SQ akaba yadutangarije ko yahisemo kuyikorana na Fireman nk’umwe mu baraperi bakomeye mu Rwanda ndetse ngo amashusho yayo azaba yageze hanze mu ntangiriro za Nyakanga.

Kanda hano wumve iyi ndirimbo 'Mr Love'

Tuganira n’uyu musore usanzwe unafite ubuhanga bwo gushushanya, twamubajije uburyo ahuza ubugeni bwo gushushanya no gukora umuziki, maze mu magambo ye adusibiza agira ati “ Ubugeni nayo ni impoano yanjye, mbona ntacyo bibanganira umuziki, kuko kimwe mbona gisupportinga(gifasha) ikindi ariko more focus ikaba ari ku muziki.”

sqSQ, asanzwe ari n'umunyabugeni ushushanya, aha yashushanyije Usher afata nk'ikitegererezo mu muziki we

sq

SQ afite impano yo kuririmba, kubyina no gushushanya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND