RFL
Kigali

Sosa Escoba yashyize hanze amashusho y’indirimbo yakoranye na Ama G The Black, aho bagaragara batumura amatabi –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/11/2017 9:17
0


Umuraperi Sosa Escoba benshi bari bazi ku izina rya Lil Ema yagarutse mu Rwanda muri gahunda zinyuranye ziganjemo n’iz'umuziki, uyu musore w’umunyarwanda asanzwe aba mu Budage aho yagiye kwiga nyuma akaba yaramaze kubona akazi muri iki gihugu cyo ku mugabane w’Ubulayi.



Nyuma yo kugaruka mu Rwanda, Sosa Escoba yahise akorana indirimbo na Ama G The Black, uyu akaba umuraperi ukomeye muri muzika nyarwanda ndetse iyi ndirimbo nshya yabo bamaze no kuyikorera amashusho. Iyi ndirimbo nshya Sosa Escoba yakoranye na Ama G The Black bayise ‘Hold Me’ ikorerwa muri Touch Record hamwe n'aba producer bakoreramo aribo Evydecks na Trackslayer mu gihe amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na AB Godwin.

lil emma

Mu mashusho y'iyi ndirimbo aba bahanzi hari aho batumagura amatabi, ibitari bimenyerewe kuri Ama G The Black

Sosa Escoba cyangwa se Lil Emma nk'uko yahoze yitwa yabwiye Inyarwanda.com ko nyuma y’akaruhuko gato afite mu Rwanda azahita asubira ku mugabane w’Ubulayi mu gihugu cy’Ubudage aho asanzwe atuye.

REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO NSHYA YA SOSA ESCOBA NA AMAG THE BLACK






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND