Ku nshuro ya kabiri igitaramo ngaruka kwezi ‘IWACU NIGHT’ cyizihiza umuziki nyarwanda kinahemba Video y’ukwezi, cyarakomeje, aho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Nyakanga, 2015, itsinda rya Urban Boys mu mashusho y’indirimbo yabo Soroma nsorome ariryo ryegukanye igihembo cya video nziza y’ukwezi kwa Nyakanga.
Producer Maliva nawe muri iri joro yabashije kwegukana igihembo cy’umu producer mwiza w’ukwezi kwa Nyakanga.
Producer Mariva yahembwe nk'umu producer mwiza wa Nyakanga, mu gihe ukwezi gushize hari hahembwe Meddy Saleh
Ibi birori byari biyobowe na Mc Antoinette NIYONGIRA afatanije na Claude Kabengera, bikaba byitabiriwe n’abahanzi batandukanye n’abandi bazwi muri showbiz nyarwanda nka Bruce Melody, ACTIVE, Bull Dog, Aime Blue Stone, Queen Cha, Producer Clement, Producer Gilbert, Producer Maliva, Christopher, Khizz, Davis, Peace, Dj ZIZOU, Producer Fab Lab, Kanobana Judo, Richard Urban Boys Manager, Muyoboke Alex, Charly& Nina, David Bayinganana, Victor Fidel, Tijdara KABENDERA n’abandi benshi
David Bayingana na Koudou
Alex Muyoboke na Khizz Kizito
Bull Dogg
Davis na Producer Gilbert(The Benjamins)
Bruce Melody, Christopher, Zizou Alpacino na Producer Ishimwe Clement
Antoinette Niyongira wayoboye iki gikorwa
Dj Bob ashimira iki gikorwa
Bruce Melody ubwo yasuhuzaga abafana be
Abantu b'ingeri zinyuranye bari bitabiriye iki gikorwa
Ubwo Ishimwe Bruce umuyobozi wa Bruco motion itegura ibi bihembo yasobanuraga icyagendeweho kuri iyi nshuro, yagize ati “ 50% by’amajwi byaturutse kuruhande rw’abahanzi, abanyamakuru, abayobora inzu zitunganya umuziki, ndetse naba managers babahanzi, mu matora yari yakorewe muri press conference yabaye ku itariki ya 26 Nyakanga kuri Champion Hotel naho andi majwi nayo angana na 50% akaba yaravuye kubatorera ku mbuga nkoranyambaga na SMS.”
Akomeza agira ati “ Gutorera kuri Facebook "10 Zikunzwe" byari bifite 15% ;Online Views 5% naho uburyo bwa SMS bukaba bwari bufite 30% aho bandikaga "zikunzwe – izina rya Video + Umuhanzi ukohereza ku 5000.“
Humble Jizzo, Safi Madiba na Nizzo bishimiye kwegukana iki gihembo
Abahanzi b'inshuti za Urban boyz n'abafana babo bifotoreza ku gihembo begukanye
Producer Clement yungurana ibitekerezo n'umuhanzi we Christopher waherukaga kwegukana iki gihembo mu kwezi kwa Kamena
Angel Mutoni niwe wari umuhanzi mukuru muri iki gitaramo aho yashimishije abantu mu njyana ze zitandukanye za hip hop mu buryo bwa live
Abafana bari babukereye
Abategura iri rushanwa bagarutse kandi ku kwirara kwa bahanzi bamwe na bamwe baba bumva ko gukora video isa neza gusa bihagije ntibite kw’imenyekanisha bikorwa ryabo, ndetse nirya marushanwa atandukanye baba barimo, cyangwa ugasanga batahaye agaciro ibikorwa biba bigamije kuzamura ibihangano byabo ko ari imwe mu mbogamizi ku iterambere rya muzika Nyarwanda, kandi ko bagomba kumenya ko igihe ugize amahirwe yo kujya mu irushanwa iryo ari ryo ryose ugomba gukoresha imbaraga zingana kugirango ube waryegukana kuko burya abari mu irushanwa iyo bataratangaza uwaritsinze mwese muba mufite amahirwe angana.
Reba amashusho y'indirimbo 'Soroma nsorome'
Reba urutonde rw'indirimbo 10 muri Iwacu night
▶ 01 Soroma Nsorome By Urban Boys Directed by Ma~RivA
▶ 02 Pekeyangu by knowless directed by Meddy Saleh
▶ 03 Sibyo by Kitoko Ft Meddy Directed by Cedru
▶ 04 Tom Close - Zero Distance ft. Eddy Kenzo Directed by Enos
▶ 05 Ntujyunkinisha by Melody Directed by THE BENJAMINs
▶ 06 Kakadance by Gabiro Guitar Directed by Mariva
▶ 07 Ko Nahindutse by The Ben Directed by Cedru
▶ 08 Nk'umusazi by Edouce SoftMan Directed by Kent-p & Fab Lab
▶ 09 Ihangane by Uncle Austin Directed by HUGGOR
▶ 10 Nudahinduka by Aime Bluestone Directed by The Benjamins
TANGA IGITECYEREZO