RFL
Kigali

Soroma nsorome ya Urban boys niyo yabaye video nziza y’ukwezi kwa Nyakanga muri Iwacu night

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:2/08/2015 15:04
1


Ku nshuro ya kabiri igitaramo ngaruka kwezi ‘IWACU NIGHT’ cyizihiza umuziki nyarwanda kinahemba Video y’ukwezi, cyarakomeje, aho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Nyakanga, 2015, itsinda rya Urban Boys mu mashusho y’indirimbo yabo Soroma nsorome ariryo ryegukanye igihembo cya video nziza y’ukwezi kwa Nyakanga.



Producer Maliva nawe muri iri joro yabashije kwegukana igihembo cy’umu producer mwiza w’ukwezi kwa Nyakanga.

Producer Mariva

Producer Mariva yahembwe nk'umu producer mwiza wa Nyakanga, mu gihe ukwezi gushize hari hahembwe Meddy Saleh

Ibi birori byari biyobowe na Mc Antoinette NIYONGIRA afatanije na Claude Kabengera, bikaba byitabiriwe n’abahanzi batandukanye n’abandi bazwi muri showbiz nyarwanda nka Bruce Melody, ACTIVE, Bull Dog, Aime Blue Stone, Queen Cha, Producer Clement, Producer Gilbert, Producer Maliva, Christopher, Khizz, Davis, Peace, Dj ZIZOU, Producer Fab Lab, Kanobana Judo, Richard Urban Boys Manager, Muyoboke Alex, Charly& Nina, David Bayinganana, Victor Fidel, Tijdara KABENDERA n’abandi benshi

David

David Bayingana na Koudou

Alex

Alex Muyoboke na Khizz Kizito

Bull Dogg

Bull Dogg

Davis

Davis na Producer Gilbert(The Benjamins)

Kina

Bruce Melody, Christopher, Zizou Alpacino na Producer Ishimwe Clement

anto

Antoinette Niyongira wayoboye iki gikorwa

Dj Bob

Dj Bob ashimira iki gikorwa

Bruce Melody

Bruce Melody ubwo yasuhuzaga abafana be

Iwacu night

Iwacu night

The Iwacu

Abantu b'ingeri zinyuranye bari bitabiriye iki gikorwa

Ubwo Ishimwe Bruce umuyobozi wa Bruco motion itegura ibi bihembo yasobanuraga icyagendeweho kuri iyi nshuro, yagize ati “ 50% by’amajwi byaturutse kuruhande rw’abahanzi, abanyamakuru, abayobora inzu zitunganya umuziki, ndetse naba managers babahanzi, mu matora yari yakorewe muri press conference yabaye ku itariki ya 26 Nyakanga kuri Champion Hotel naho andi majwi nayo angana na 50% akaba yaravuye kubatorera ku mbuga nkoranyambaga na SMS.”

Akomeza agira ati “ Gutorera kuri Facebook "10 Zikunzwe" byari bifite 15% ;Online Views 5% naho uburyo bwa SMS bukaba bwari bufite 30% aho bandikaga "zikunzwe – izina rya Video + Umuhanzi ukohereza ku 5000.“

Urban boys

Humble Jizzo, Safi Madiba na Nizzo bishimiye kwegukana iki gihembo

Urban boys

Abahanzi b'inshuti za Urban boyz n'abafana babo bifotoreza ku gihembo begukanye

Iwacu night

Producer Clement yungurana ibitekerezo n'umuhanzi we Christopher waherukaga kwegukana iki gihembo mu kwezi kwa Kamena

Angel

Angel Mutoni niwe wari umuhanzi mukuru muri iki gitaramo aho yashimishije abantu mu njyana ze zitandukanye za hip hop mu buryo bwa live

Iwacu night

Abafana bari babukereye

Abategura iri rushanwa bagarutse kandi ku kwirara kwa bahanzi bamwe na bamwe baba bumva ko gukora video isa neza gusa bihagije ntibite kw’imenyekanisha bikorwa ryabo, ndetse nirya marushanwa atandukanye baba barimo, cyangwa ugasanga batahaye agaciro ibikorwa biba bigamije kuzamura ibihangano byabo ko ari imwe mu mbogamizi ku iterambere rya muzika Nyarwanda, kandi ko bagomba kumenya ko igihe ugize amahirwe yo kujya mu irushanwa iryo ari ryo ryose ugomba gukoresha imbaraga zingana kugirango ube waryegukana kuko burya abari mu irushanwa iyo bataratangaza uwaritsinze mwese muba mufite amahirwe angana.

Reba amashusho y'indirimbo 'Soroma nsorome'

Reba urutonde rw'indirimbo 10 muri Iwacu night

▶ 01 Soroma Nsorome By Urban Boys Directed by Ma~RivA

▶ 02 Pekeyangu by knowless directed by Meddy Saleh

▶ 03 Sibyo by Kitoko Ft Meddy Directed by Cedru

▶ 04 Tom Close - Zero Distance ft. Eddy Kenzo Directed by Enos

▶ 05 Ntujyunkinisha by Melody Directed by THE BENJAMINs

▶ 06 Kakadance by Gabiro Guitar Directed by Mariva

▶ 07 Ko Nahindutse by The Ben Directed by Cedru

▶ 08 Nk'umusazi by Edouce SoftMan Directed by Kent-p & Fab Lab

▶ 09 Ihangane by Uncle Austin Directed by HUGGOR

▶ 10 Nudahinduka by Aime Bluestone Directed by The Benjamins






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bb8 years ago
    Oya rwose no fair there sibyo niyo yagombaga kuba iyambere the 2nd one akaba ndagukunda by king james ...





Inyarwanda BACKGROUND