Kuri iki cyumweru tariki 16 Ugushyingo 2014, Umuhanzikazi Solange Knowles yakoze ubukwe ashyingiranwa na Alan Ferguson usanzwe amufasha mu mashusho y’indirimbo ze, mu bukwe bw’igitangaza bwitabiriwe na Jay-Z na Beyonce n’ibindi byamamare bukaba bwaragaragayemo imyambarire idasanzwe ku bageni.
Uyu Solange Knowles uva inda imwe n’icyamamare Beyonce Knowles, ku myaka ye 28 y’amavuko yambikanye impeta na Alan Ferguson w’imyaka 51 y’amavuko, ubukwe bwabo bukaba bwarabereye ahitwa New Orleans muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahagaragaye imiryango yabo irimo n’ibyamamare Jay-Z na Beyonce.
Imyambarire y'abageni muri ubu bukwe ntisanzwe ku bageni
Ubu bukwe bw’ibyamamare bwagaragayemo imyambarire itamenyerewe ku bageni, cyane ko bombi bari biyambariye imyambaro yera ndetse banigendera ku magare, uburyo bagaragaye muri ubu bukwe bikaba bitandukanye cyane n’uko abantu bari biteze kubabona bambaye kuri uyu munsi udasanzwe w’ubukwe bwabo.
Beyonce n'umugabo we Jay-Z bari bitabiriye ubu bukwe
Abitabiriye ibi birori bari biyambariye imyenda yera
N'ubwo ari ibyamamare, aba bageni bigendeye ku magare
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO