RFL
Kigali

Solange Knowles yakoze ubukwe na Alan Ferguson, imyambarire n'uko abageni bagaragaye ntibisanzwe - AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/11/2014 10:03
8


Kuri iki cyumweru tariki 16 Ugushyingo 2014, Umuhanzikazi Solange Knowles yakoze ubukwe ashyingiranwa na Alan Ferguson usanzwe amufasha mu mashusho y’indirimbo ze, mu bukwe bw’igitangaza bwitabiriwe na Jay-Z na Beyonce n’ibindi byamamare bukaba bwaragaragayemo imyambarire idasanzwe ku bageni.



Uyu Solange Knowles uva inda imwe n’icyamamare Beyonce Knowles, ku myaka ye 28 y’amavuko yambikanye impeta na Alan Ferguson w’imyaka 51 y’amavuko, ubukwe bwabo bukaba bwarabereye ahitwa New Orleans muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahagaragaye imiryango yabo irimo n’ibyamamare Jay-Z na Beyonce.

soso

KNOWLES

know

Imyambarire y'abageni muri ubu bukwe ntisanzwe ku bageni

ubukwe

ubukwe

Imyambarire y'abageni muri ubu bukwe ntisanzwe ku bageni

Ubu bukwe bw’ibyamamare bwagaragayemo imyambarire itamenyerewe ku bageni, cyane ko bombi bari biyambariye imyambaro yera ndetse banigendera ku magare, uburyo bagaragaye muri ubu bukwe bikaba bitandukanye cyane n’uko abantu bari biteze kubabona bambaye kuri uyu munsi udasanzwe w’ubukwe bwabo.

beyonce

beyonce

Beyonce n'umugabo we Jay-Z bari bitabiriye ubu bukwe

Beyonce n'umugabo we Jay-Z bari bitabiriye ubu bukwe

Abitabiriye ibi birori bose bari biyambariye imyenda yera

Abitabiriye ibi birori bari biyambariye imyenda yera

ride

abageni

abageni

N'ubwo ari ibyamamare, aba bageni bigendeye ku magare

N'ubwo ari ibyamamare, aba bageni bigendeye ku magare

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dusabe innocent9 years ago
    ababageni jye ndabona ntagitangaje cyane no murwanda byarabaye irubavu
  • 9 years ago
    Ubu burarenze kbs
  • 9 years ago
    No byiza cyane ni creative
  • TETA Nadine9 years ago
    Nukobiratangaje peee!
  • 9 years ago
    ABAGENI BARI BABEREWE KABISA NANJE NZOBIGANA
  • INNOCENT9 years ago
    NTAMPAMVU YOKWIVUNA BURIYABABONYE ARICYOKIBANEJEJE NDABASHIMIYEKUBAMUDUHA AMAKURUNKAYA MURABAMBERE
  • eric9 years ago
    batinyuye abantubose ntampamvu yimodoka nange nzabigana
  • 9 years ago
    barahaze





Inyarwanda BACKGROUND