RFL
Kigali

Social Mula yasobanuye impamvu yakoranye indirimbo na Nizzo gusa ntashyiremo Humble Jizzo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/01/2018 10:09
3


Mu mpera z’iki cyumweru turangije ni bwo byatangiye kuvugwa ko Social Mula yaba ari gukorana indirimbo na Nizzo Kaboss, ibi byatumye Inyarwanda.com tumubaza impamvu yahisemo gukorana na Nizzo aho kugira ngo akorane na Urban Boys nk’itsinda uyu muhanzi abarizwamo ndetse agaruka no ku mavu n’amavuko y’iyi ndirimbo.



Mu kiganirio kigufi Inyarwanda.com yagiranye na Social Mula, uyu muhanzi yatangiye agira ati”Twakoranye indirimbo nk’umuhanzi mugenzi wanjye twashyize hamwe ibyifuzo byo kuyikorana, iyi ni indirimbo twateganyaga ko na Humble Jizzo yaririmbamo icyakora murabizi ko yahise agira urugendo gusa bitewe n’igihe twiyemeje kuyisohorera aramutse ataraza ntibyatubuza kuyisohora nkuko n'ubundi ubusanzwe bajya babikora umwe akaririmba undi adahari.”

Social Mula

Social Mula ni inshuti magara ya Nizzo Kaboss

Social Mula watangaje ko iyi ndirimbo ye nshya izaba yitwa ‘Over’ biteganyijwe ko izajya hanze muri Gashyantare 2018. Ku bwa Social Mula ngo kuba yarakoranye na Nizzo Kaboss indirimbo ni iby’agaciro, aha yagize ati” Kuba twakoranye indirimbo ni uburyo bwo gushyigikirana cyane cyane ko ari nacyo abakunzi bacu bahora badusaba.”

Umubano wa Social Mula na Nizzo mu minsi ishize niwo washingirwagaho na bimwe mu bitangazamakuru kimwe na benshi bakurikiranira hafi muzika bahamya ko yaba ashobora gusimbura Safi Madiba mu itsinda rya Urban Boys, icyakora uyu musore akaba yaraje kubinyomoza ndetse n'abari basigaye muri Urban Boys batangira kwikorana umuziki ari babiri.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Nizzo na social mulla hahujwe na mugo ntakindi
  • moussa katumu 6 years ago
    njye nemera nizzo kabossi byahatar gusa nagomeze akare nkuko abikora
  • Hirwa john Peter 6 years ago
    Uyu muhanzi Social mula nakure ajye juru tiramukunda cyane kuko afite umwimerere mu ndirimbo ze dutegezanye amatsiko iyo ye na Nizzo ngo nayo tuzumve uko bizaba bimeze





Inyarwanda BACKGROUND