RFL
Kigali

Social Mula n’umujyanama we bishimiye bikomeye umwanya wa 7 begukanye muri PGGSS7–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:28/06/2017 10:37
0


Mu mpera z’icyumweru gishize ku wa Gatandatu tariki 24 Kamena ni bwo habaga igitaramo cya nyuma cya PGGSS7, muri iki gitaramo Social Mula byarangiye atsindiye umwanya wa karindwi muri iri rushanwa nk’umuhanzi wari witabiriye bwa mbere mu mateka.



Nyuma yo kwegukana uyu mwanya Inyarwanda.com twegereye Social Mula ngo tumubaze niba koko yanyuzwe n’umwanya wa karindwi yari yabonye, maze adutangariza ko nubwo atariwo mwanya yakwishimira  ariko nawo ntacyo umutwaye.

Nyuma yo kuganira n’uyu muhanzi  twegereye umujyanama we Dj Theo nawe atangaza ko ntacyo umwanya Social yabonye umutwaye cyane ko ari ubwa mbere yari agiyemo. Tumubajije imbogamizi bahuye nazo uyu mujyanama wa Social Mula yatubwiye ko bahuye n’ingorane zo kutagira indirimbo zihuta nkuko iri rushanwa akenshi ribisaba bitewe n'abafana baryitabira.

socialSocial Mula

Aha DJ Theo yatangaje ko mu gihe kiri imbere bagiye kujya bakora umuziki batekereza ko hari byinshi bishobora kubasaba gukora bitandukanye nuko byahoze bityo bakore bashyiramo n’indirimbo zihuta bazajya bakoresha mu bitaramo nk’ibi ngibi bisaba abahanzi gukoresha indirimbo zihuta.

REBA HANO IBYO TWAGANIRIYE NABA BOSE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND