RFL
Kigali

Social Mula mu ihurizo rikomeye rishobora gutuma atava muri kompanyi yamufashaga we atangaza ko yamaze gusezeramo

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:22/05/2015 15:27
2


Umuhanzi Social Mula aratangaza ko yamaze gusezera muri kompani ya Decent entertainment yari isanzwe imufasha mu bikorwa bye bya muzika ariko ubuyobozi bw’iyi kompanyi bwo bukavuga ko amasezerano bakiyafitanye ko ndetse adaseswa mu itangazamakuru.



Ku itariki 23 Nzeli 2013 nibwo kompanyi ikora ibikorwa byo gutegura ibitaramo no gufasha abahanzi bakizamuka ya Decent entertainment yasinyanye n’umuhanzi Social Mula imyaka itatu bamufasha mu bikorwa bye byose bya muzika, amasezerano yagombaga kurangira mu mwaka wa 2016. Gusa umuhanzi Social Mula akaba atangaza ko yamaze gusezera muri iyi kompanyi ko ndetse ari kwikorana ku giti cye. Impamvu nyamukuru atanga itumye ava muri Decent Entertainment ni  uko ubuyobozi bw’iyi kompanyi bahugiye mu kazi kenshi  bityo Social akaba yifuza kuba abahaye akanya bagakora indi mirimo barimo.

Social

Social Mula

Social Mula yagize kandi icyo avuga ku masezerano yaburaga umwaka umwe ngo arangire ndetse n’icyo abona  Decent avuyemo yaba yaramugejejeho. Yagize ati ” Ok ntabwo nkiri muri company ya Decent, amasezerano twarayasheshe nubwo hari ibindi tukirimo kuganiraho ariko Theo aracyari umujyanama wanjye ukomeye wa hafi kugeza igihe cyose tukiri kumwe nkora umuziki kuko ni umuvuvandimwe kurusha ibindi. Ndabashimira  cyane ko ibyo twumvikanye babikoze ijana ku ijana(100%) kuko ni nka bakuru banjye kuri njye kandi dukomeje kubana neza.”

Social Mula avuga ko kuri ubu ari gukora muzika kugiti cye, ariko ko hari abandi bantu bari kuganira atapfa guhita avuga mu itangazamakuru gusa ko nibiramuka biciyemo azabitangaza.

DJ Theo yemeza ko amasezerano kuva batarayasesa, Social Mula bakimubara nk'umuhanzi bafasha

Nyuma yo kumva uruhande rwa Social Mula, twegereye DJ Theo umwe mu bayobozi b’iyi kompanyi aduhakanira ko baba baratandukanye na Social Mula ndetse yemeza ko amasezerano aseswa n’impande zayagiranye ko adaseswa iyo umwe agiye mu itangazamakuru. Ati”  Twebwe dufasha abahanzi bakizamuka, kuri Social Mula numva twarakoze ibishoboka kandi mpamya ko usesenguye neza kuva ku ndirimbo Abanyakigali hari intambwe yateye. Iyo wagiranye amasezerano n’umuntu hakabaho itangwa ry’amafaranga n’ibindi bikorwa  ntabwo aseswa ari uko umwe agiye mu gitangazamakuru ukavuga ko wayasheshe.”

Yongeyeho ati” Kuva amasezerano dufitanye hakiriho imikono y’impande zombi , bivuze ko agifite agaciro , ibyo mbivuze ngira ngo hatazagira ugwa mu mutego ngo amasezerano yaraseshwe gusa gusesa amasezerano nanone ni uburenganzira bwe busesuye , apfa gusa kubahiriza ibiyakubiyemo.”

Dj Theo yakomeje avuga ko bishimra kuba barafashishije Social Mula akaba ageze ku rundi rwegoa abona ko yateye imbere gusa bakaba abtegereje ko yubahiriza ibyo basezeranye bagitangira gukorana ubundi bakamureka agakomeza urugendo rwe muri muzika ye.

Kanda hano wumve indirimbo ' Mu buroko' ya Social Mula

DJ Theo

Uhereye i Bumoso:DJ Theo,Nina na Charly bashobora gusigara muri Decent entertainment bonyine ndetse na Muyoboke Alexis na we uri mu buyobozi bw'iyi kompanyi

Social Mula ni umuhanzi wamenyekanye cyane ubwo yaririmbaga indirimbo ‘Abanyakigali’. Uretse iyi , uyu muhanzi kandi yanakunzwe ubwo yaririmbaga  indirimbo ye yakunzwe yise’ Mu buroko’. Gusezera kwe muri Decent byatuma iyi kompanyi isigarana itsinda rya Charly na Nina nabo bafashwa n’iyi kompamyi mu kuzamura muzika yabo. Bitewe n'imiterere y'amasezerano izi mpande zombi zifitanye zitashatse kudutangariza, Socila Mula nubwo yifuza kuva muri iyi kompanyi ashobora kugongwa n'ingingo y'amafaranga yamutanzweho n'uburyo agomba kuyasubiza bityo bikaba byamubera imbogamizi ikomeye yo kuba yavamo . Tuzakomeza kubakurikiranira iyi nkuru.

Reba hano amashusho y'indirimbo'Ndakwifuza' ya Social Mula






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jojo8 years ago
    Uyu mutipe nkunda ijwi rye cyane . muri guma guma baramurenganyije
  • 8 years ago
    komeza utere imbrere bro turagukunda.ni grand frere wawe from Rwesero





Inyarwanda BACKGROUND