RFL
Kigali

Social Mula mu gihirahiro ndetse n'ubwoba bw’umuntu wamuteye iwe asimbutse igipangu– AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/11/2017 13:48
0


Social Mula ni umwe mu bahanzi nyarwanda bavugwaho kuba abahanga mu bijyanye no kuririmba kimwe no kwandika ibihangano byiza binogeye abakunzi ba muzika. Uyu muhanzi kuri ubu yatashywe n’ubwoba bwamuhejeje mu gihirahiro kubera umuntu wamwinjiranye iwe ku ngufu kugeza ubu hakaba hataramenyekana ikihishe inyuma yabyo.



Aya ni amakuru yabanje gutangazwa n’abaturanyi ba Social Mula bavuga ko uyu muhanzi yaba yatewe n’abagizi ba nabi iwe mu rugo, icyakora umunyamakuru wa Inyarwanda wabashije kuganira n’uyu muhanzi yasanze bitaramenyekana niba koko uyu winjiye ku ngufu mu rugo kwa Social Mula yaba ari umugizi wa nabi, gusa ubu ari mu maboko ya polisi ahatangiye iperereza ngo hamenyekane ikihishe inyuma y’ibyo yakoze ndetse hanarebwe uko hakwishyurwa ibyo yangije.

Social Mula

Uyu mugabo yuriye igipangu asiga asenye ahangaha 

Mu kiganiro na Social Mula ubwo yavugaga uko byamugendekeye yagize ati”Urumva ejo ku wa mbere tariki 6 Ugushyingo 2017 ni bwo umuntu yagize gutya arakomanga aho mba hari mu ma saa sita z’amanywa imvura iri kugwa avuga ko ashaka kugama. Urufunguzo ntarwo twari dufite cyane ko umukozi yari arusohokanye agiye ku muhanda imvura ikamusangayo twamubwiye ko bigoye gukingura kuko nta rufunguzo twari dufite.”

Social Mula

Aguyemo imbere ibi byuma byamukurikiye

Social Mula yakomeje abwira umunyamakuru ko nyuma yo kubwira gutya uyu mugabo, bagize ngo yagiye icyakora nyuma y’akanya gato bumva umuntu usimbutse agwamo imbere cyane ko yanasimbutse igipangu akagira naho asenya, basohotse basanga ni wa mugabo aho yegukiye yegutse ahamagara Social Mula nk'umuntu umuzi, ibi biri mu byatumye uyu muhanzi atekereza ko hari ikibyihishe inyuma.

Social Mula

Uyu niwe wasanze Social Mula

Akigwamo imbere uyu mugabo ngo abari barimo imbere bahise batangira gutabaza inzego z’umutekano birangira atawe muri yombi kuri ubu hakaba hakomeje iperereza kugira ngo hamenyekane byinshi mu byagenzaga uyu mugabo kwa Social Mula.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND